Kamonyi: Yiyumva nk’umukozi wo hasi ariko yatwaye ikamba ry’uhiga abandi bose

Mukwiye Narcisse umushoferi w’akarere ka kamonyi, yatowe nk’umukozi w’indashyikirwa, umwaka wose arawumara yambaye ikamba ry’uwahize abandi, avuga ko ari umukozi wo ku rwego rwo hasi, nyamara agaragaza ko hari impamvu zifasha umuntu kugera kuri uru rwego benshi baba bifuza.

Mukwiye Narcisse, amaze imyaka igera kuri 12 ari umushoferi w’akarere ka kamonyi, ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rw’akarere, yatowe nk’umukozi w’akarere wahize abandi, azamara kuri uyu mwanya igihe cy’umwaka.

Mukwiye yabwiye intyoza.com ati:” Wenda kubera ndi umukozi muto mu bakozi b’akarere, umuntu ashobora kwigaya ariko uyu munsi nibwo nabonye ko harimo iringaniza mubakozi bituma nshobora kuba uwambere, binyongereye icyizere cyo kuba umukozi mwiza, ngomba gukomeza kubiharanira.”

Ku bijyanye n’ibanga Mukwiye yakoresheje, yagize ati:” Ndi umukozi utiganda nubwo ndi umukozi muto, Ndi umukozi ushima akazi mpawe nubwo kaba kenshi kuko njyewe abandi bakozi bavuga ko bakora amasaha 45 mu cyumweru ariko njyewe nshobora no gukora amasaha 60 kandi nkabyakira. Nemera akazi nkora ntakurikije umushahara.”

Mukwiye Narcisse, yabwiye kandi intyoza.com ko icyo yashimye bwa mbere ari ugushimirwa ibyo yakoze agahabwa icyemezo cy’ishimwe, ku cyemezo cy’ishimwe yahawe kigeretseho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ariko ngo kubera havaho imisoro azamugeraho ni ibihumbi 70 by’amanyarwanda.

Impamvu yo gushima icyemezo cy’ishimwe kurusha amafaranga, Mukwiye yagize ati:” nzajya nyiha abana banjye mbabwire nti iki cyemezo mujye mureba ko umubyeyi wanyu yakoreye ubudashyikirwa adakurikije ikiguzi.” Agira abandi bakozi inama yo gukora bakorera abanyarwanda bose, gukora bitanga, baharanira guteza akazi bakora imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →