Nyuma y’imyaka 41 ashakishwa kubwo kwica umuntu yatawe muri yombi aho yari yihishe

Uwishe umuntu mu myaka 41 ishize dore ko hari mu 1976 yatawe muri yombi nyuma yuko haboneka amakuru y’aho aherereye bagatangira ku muhigisha uruhindu bikarangira bamufatiye mu ishyamba nubwo ngo ubwoba bwari bwose ku b’umutekano.

Umugabo ukekwaho ubwicanyi bwabaye mu mwaka w’ 1976 yatawe muri yombi i Mississippi ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku wakane tariki ya 28 Mata 2017 aho yari yihishe mu ishyamba.

Imyaka ibaye 41 umugabo witwa David Lee Edds yihisha ubutegetsi, kugeza umunsi yafatiweho afite imyaka 61 y’amavuko, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuntu rwabaye mu 1976. Yasanzwe mu ishyamba rya waynesboro muri misisipi aho yafatiwe.

Abashinzwe umutekano batangaje ko bari bamenye ko hari ahantu yihishe, mu gutangira kumuhiga ngo bafashe igihe cyabo kuko bashakaga ko bikorwa mu mutekano, mu minota gusa 45 batangiye igikorwa cyo kumushaka bari bamugezeho.

Ubwo bamugeragaho bakamubona, yari atangiye kujya kwiryamira mu ihema rye rito, iruhande rwe hari imbugita, bavuga ko bari bafite impungenge cyane ko bari ahantu nk’aha mu ishyamba aho uyu ukekwaho ubwicanyi yashoboraga kuba afite intwaro, bavuga ko ku mwegera byari bigoye batazi icyo abitse mu ihema rye,

Rene Anthony Guillotte niwe wishwe tariki 11 Gicurasi 1976, icyo gihe umurambo we wasanzwe wajugunywe ku muhanda wa houston muri Texas, umuhanda utari ugikunze gukoreshwa, isuzuma ryo kwa muganga ryagaragaje ko yishwe ateraguwe ibyuma mu mutwe, mu ijosi, mbese igice kigana kumutwe. Nyuma y’imyaka 41 ukekwaho ubwicanyi yatawe muri yombi akaba agiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →