Ibigo 4 bitanga Serivisi z’umutekano byafungiwe imiryango kubwo kutagira ibyangombwa

Amategeko n’amabwiriza, kubahiriza ibisabwa birimo kugira ibyangombwa byuzuye mu gushinga ikigo gitanga serivisi z’umutekano nibyo Polisi y’u Rwanda isaba banyiri ibi bigo, ni nabyo kandi byaviriyemo ibigo 4 gufungirwa imiryango kubwo kutuzuza ibisabwa.

Polisi y’u Rwanda irasaba Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano gukora kinyamwuga, byubahiriza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu Bigo bitanga izi serivisi bikora nta byangombwa bifite.

Iyo mikorere itubahirije amategeko yaviriyemo Ibigo bine guhagarikwa na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki 4 Gicurasi 2017. Ibigo byahagaritswe ni: DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo Bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa; ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga Ikigo gitanga serivisi z’umutekano nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo.

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki Kigo harimo kuba gifite aho gutoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi (Ibiro), nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikiranyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere, n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati,”Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, Ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza; kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza.”

Yavuze ko ibyo Bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya.

Iyo Polisi imaze guha Ikigo uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano, hakurikiraho kucyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →