Abapolisi bo mu karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi

Ku wa mbere tariki ya 8 Gicurasi 2017, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, hatangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri akaba ahuriwemo n’abapolisi bo mu bihugu byo mu karere.

Ayo mahugurwa abereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ategura abo bapolisi kwitwara neza no kuzuza inshingano zabo mu gihe boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano aho bakenewe mu bihugu bitandukanye, haba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ni amahugurwa ahuriwemo n’abapolisi 54 baturutse mu bihugu byo muri aka karere ari byo: Uganda, Kenya, Rwanda, Comores, Ethiopiya, Sudani na Somalia.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yabwiye abayitabiriye ati:”Dushimishijwe no kwakira aya mahugurwa kuko n’ubusanzwe Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga umusanzu wayo no gufasha mu bikorwa bigamije kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi.  Aya mahugurwa rero azabafasha kugira ubumenyi buhagije buzatuma mukora neza akazi muzashingwa aho muzoherezwa.”

DIGP Marizamunda yakomeje asaba abayitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye kuzungurana ibitekerezo ku buryo nibasubira mu bihugu byabo bazatahana ubumenyi buhagije buzabafasha mu kazi kabo.

Yashimiye kandi Umutwe w’Inkeragutabara w’ibihugu byo muri aka karere (Eastern Africa Standby Force) kubera uruhare runini wagize mu gutegura aya mahugurwa no gutanga ubumenyi ndetse n’igihugu cya Norvege kubera inkunga cyatanze kugira ngo akorwe neza.

ACP Dynah Kyasimire wo mu mutwe w’Inkeragutabara w’ibihugu byo muri aka karere (EASF), yavuze ko abapolisi bari muri aya mahugurwa bazahabwa amasomo menshi anyuranye arimo amavu n’amavuko ndetse n’imikorere y’umuryango w’Abibumbye n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ibibazo iyi miryango ikunze guhura na byo, n’ibindi.

Yongeyeho ko bazakomeza guhugura abapolisi benshi bashoboka bo mu bihugu byo mu karere ndetse n’ahandi hagamijwe kubona umuti w’ibibazo bitandukanye no kwimakaza amahoro n’umutekano hirya no hino mu bihugu.

ACP Carry Mariam wo muri Norvege nk’igihugu cyateye inkunga aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abapolisi kumenya imibereho n’ibibazo by’abaturage bo mu bihugu byabayemo intambara n’imvururu, bityo bakabafasha mu bikorwa bitandukanye ndetse bakanigirira icyizere cyo kubaho mu mahoro n’umutekano.

Chief Inspector of Police Cyrus Maina wo muri Polisi ya Kenya witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yiteze kuzayungukiramo byinshi nayarangiza. Yavuze ko bizamufasha kumenya uko azitwara mu butumwa bw’amahoro aho azoherezwa ndetse bikazanamufasha gukorana neza n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu.

Naho Sous – Lieutenant Reem Mohammed Ali wo muri Sudani, we yashimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda by’umwihariko mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, maze yizeza ko ubumenyi bazahakura buzatuma batanga umusanzu wabo kugira ngo umugabane w’Afurika ugere ku mahoro n’umutekano birambye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →