Gatsibo: Polisi y’u Rwanda irishimira umudugudu utarangwamo ibyaha

Abatuye umudugudu wa Kagarama mu murenge wa Gitoki, bagaragaje ko ari indashyikirwa mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuva uyu mwaka watangira nta cyaha na kimwe cyahagaragaye, kubwo gushyira hamwe banamaze gutanga Mituweli ya 2019, ibikorwa by’aba baturage birigisha.

Polisi y’u Rwanda irashima imbaraga akarere ka Gatsibo kashyize mu kurwanya ibyaha, kabinyujije mu kwishyira hamwe kw’abaturage ndetse no gutangira amakuru ku gihe, kugirango barusheho kugira umutekano usesuye aho batuye.

Ibi byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege kuwa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Gitoki muri aka karere, nyuma y’umuganda Polisi y’u Rwanda yakoranye n’abaturage bawo mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2017.

Uyu muganda ukaba wari ugamije gusobanurira abaturage ibikorwa bizibandwaho muri icyo cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.

Umurenge wa Gitoki ukaba ari umwe muyatoranyijwe kuzahabwa na Polisi y’u Rwanda umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, aho ingo zigera ku 120 zizawuhabwa ndetse ibikoresho bimwe na bimwe bikaba byaratangiye kuhagezwa.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda izaha ingo 3000 n’ibigo nderabuzima 30 umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose.

Ageza ijambo ku baturage b’uyu murenge, ACP Badege yabashimiye uko bakorera hamwe ndetse n’imikoranire myiza iri hagati yabo na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Abashimira, ACP Badege yatanze urugero ku mudugudu wa Kagarama uri muri uyu murenge wa Gitoki, kuko nk’uko imibare ya Polisi ibyerekana, uyu mudugudu uri ku isonga mu mutekano, kuko kuva uyu mwaka watangira nta cyaha kirakorerwamo.

Yaravuze ati:”Birashimishije rwose kuba nta kanyanga n’ibindi biyobyabwenge biboneka aha, nta n’urugomo ruhaboneka. Ibi biragaragaza abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.”

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mudugudu wa Kagarama witwa Bimenyimana Patrick, yavuze ko kugirango bagere ku mutekano bafite banabashe gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta, bagabanyije ingo bafite mu matsinda bise  “Amasibo”,  aho isibo imwe igizwe n’ingo cumi n’eshanu, bikabafasha kumenya no guhanahana amakuru y’umudugudu no kumenya abantu bashya bawinjiyemo.

Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Buri munsi mba nzi icyabereye mu mudugudu mbereye umuyobozi, nkaba nzi umuturage utawurayemo n’uwinjiyemo mushya ndetse n’umwana wavutse. Ubu buryo butuma buri wese aba ijisho rya mugenzi we, tukanamenya imiterere y’abantu bose bawubamo.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard nawe yavuze ko amasibo afasha abayobozi kugeza ubutumwa no gukemura ibibazo mu buryo bwihuse.

Yaravuze ati:”Kubera aya masibo, biroroha kumenya umwana utajya mu ishuri, uwarwaye n’undi muntu ukeneye ubufasha ndetse no kumenya ufite imyitwarire idahwitse cyangwa uwahungabanya umutekano.”

Ubu uyu mudugudu wanarangije gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2019.

Muri uwo muganda wabaye, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage kubakira abaturage batishoboye ubwiherero.

Polisi y’u Rwanda kandi yanashyikirije imyenda yo guserukana mu birori itorero ryitwa Garuka Urebe ryo muri uwo murenge ry’imbyino n’imivugo bishishikariza abantu kwirinda no gukumira ibyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →