Kamonyi: Ibirombe byahitanye ubuzima bw’abantu

Mu murenge wa Rukoma mu tugari twa Murehe na Taba ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro yo mubwoko bwa Koruta byaridutse bihitana ubuzima bw’abantu babiri, umwe yakuwemo nubwo yaje gupfa nyuma undi aracyarimo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017 ahagana saa yine z’amanywa, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Koruta mu kagari ka Murehe, umudugudu wa Rushikiri cyaridutse kigwira uwitwa Gakara Jean Claude w’imyaka 36 y’amavuko ahita apfiramo.

Iki kirombe cyahitanye Gakara ni icya Hatali Company y’uwitwa uwoyezantije Louis, uyu Gakara Jean Claude yari atuye mu mudugudu wa Rubuye, akagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda, kugeza ubu ntabwo arakurwa mu kirombe kuko abaturage ubwabo badashobora kumugeraho kuko ari umusozi muremure waridutse.

Uretse kandi iki kirombe cyo mu kagari ka Murehe cyahitanye Gakara, ikindi kirombe cyo mu mudugudu wa Bukokora akagari ka Taba mu murenge wa Rukoma, ahagana saa Sita n’igice z’amanywa, ikirombe cya Company yitwa Etablissement Thadee Ndaberetse ya Ndaberetse Thadee cyaridutse kigwira uwitwa Niyotwiringira Jean Paul w’imyaka 25 y’amavuko uvuka mu murenge wa Rukoma akagari ka Taba umudugudu wa Karuri kiramukomeretsa bikomeye byaje guhita bimuviramo urupfu.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma aganira n’intyoza.com yavuzeko amakuru y’ibi birombe ari impamo, ko batabaye nyuma yo gutabazwa n’abaturage ariko ngo nta kindi babashije gukora ngo bakize ubuzima bw’aba baturage, avuga ko umwe babashije kumukuramo nubwo yaje gupfa ariko undi ngo ntabwo birakunda baracyagerageza, avuga kandi ko umubyeyi w’uyu ukiri mu kirombe babashije kuganira nawe bakamuhumuriza. Avuga kandi ko intandaro y’iriduka ry’ibi birombe ishobora kuba yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi ubutaka bukorohera.

Nkurunziza, yatangarije kandi intyoza.com ko abaturage bamutabaje yagiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 ku rwego rw’akarere Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’akarere mu kibuza mu murenge wa Gacurabwenge. Avuga ko akimenya aya makuru we na Komanda wa Polisi ku rwego rw’umurenge bahise batabara aho bagiye gufatanya n’abaturage gushaka uko abagwiriwe n’ikirombe batabarwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →