Kwimurira abagororwa kure y’imiryango yabo ni “Amaburakindi”- CGP Rwigamba

Abafungwa cyangwa se abagororwa, kenshi usanga yaba bo yaba imiryango baturukamo bifuza ko bafungirwa hafi aho kubageraho byoroha, kuba hari abari kure y’imiryango yabo, ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda buvuga ko ari amaburakindi, gusa ngo nti bizatinga.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko ubundi byakabaye byiza ko umuntu ufunze aba hafi y’aho umuryango we ushobora kumusura, gusa ibi ngo hari ubwo bidakunda ku bw’impamvu zitandukanye.

CGP George Rwigamba, umuyobozi mukuru w’uru rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa agira ati:” Iyo umuntu agiye kure y’aho umuryango we uri, ubundi ni byiza ko umuryango we waba umusura, ntabwo bimushimisha, mu by’ukuri natwe ntabwo bidushimisha ariko nta kundi twabigeza, turabikora ariko nta kundi, ni amaburakindi, nabo ubwabo turababwira ngo ni mubyihanganire.”

Imwe mu ntandaro yo kuba abagororwa cyane abo muri Kigari barajyanwe kure y’imiryango yabo, ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda butangaza ko byatewe n’ibibazo ahanini byaturutse ku gushya kwa Gereza ya Gasabo (Kimironko) bigatuma abagororwa bimurwa.

Ubuyobozi butangaza kandi ko uretse no gushya kwa gereza ngo nyuma y’iminsi 2 gusa habaye imyigaragambyo y’abagororwa, buvuga ko kubera gutera amabuye, gufunga imihanda no kuba bakwangiza iby’abaturage bwahisemo kubasaranganya mu magereza hirya no hino cyane ko batari gutegereza ko igice cyo kwagura gereza ya Mageragere ariyo ya hafi cyuzura.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rutangaza ko ubwo iki gice cyo kwagura gereza ya Mageragere kizuzura ngo bazagarurwa, gusa na none kwimura abagororwa biva ku mpamvu nyinshi zirimo rimwe na rimwe ibijyanye n’imyitwarire y’umugororwa n’izindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →