Nyamasheke: Umucungamari wa Koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Ndababonye Damien wari umucungamari wa Koperative COTEGA yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative usaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yo mu karere ka Nyamasheke,  hafungiye  uwitwa Ndababonye Damien w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 30 muri koperative COTEGA y’abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, akaba ari umucungamari wayo.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire abitangaza, ngo binyuze ku muyobozi w’iyi koperative muri iki gihe, abanyamuryango bayo bagera ku 3343 bagejeje ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo muri aka karere, nibwo ku italiki ya 12 Gicurasi 2017 hafashwe umucungamari wa koperative.

CIP Kanamugire mu kwemeza aya makuru yagize ati:” Nibyo koko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, aho yafatanywe n’imodoka RAC 654 V nayo ya koperative, hatangijwe iperereza ryimbitse ngo hakurikiranwe ufite uruhare wese mu inyerezwa ry’amafaranga ya koperative.”

Akomeza avuga ko amafaranga agaragazwa n’abatanze ikirego ko yaburiwe irengero, ni 30,100,000 y’amanyarwanda aho agira ati:” Keretse hagize ibindi iperereza rigaragaza ko byabuze, kugeza ubu ni ariya mafaranga aregerwa akaba anahwanye n’agaciro k’iriya modoka yafatanywe.”

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba avuga ko abashinzwe amakoperative n’abayagize bakwiye kujya bumvikana kandi bakanoza imikoranire hagamijwe gukoresha mu buryo bukwiye umutungo izi koperative ziba zifite.

CIP Kanamugire yagize ati:” Ntawe ukwiye gukorersha umutungo wa koperative uko abyumva cyangwa ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite cyangwa iz’agatsiko runaka kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa, niyo mpamvu uriya mugabo afunze kandi ahamwe n’ibyo akekwaho yabihanirwa.”

Kunyereza umutungo bihanwa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , bikaba bihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →