Kamonyi-Army week: Gusiramurwa nta kiguzi byazamuye cyane imibare y’abisiramuza

Abaturage biganjemo urubyiruko by’umwihariko abayeshuri, bitabiriye Igikorwa cyo kwisiramuza ku bwinshi aho ku mibare isanzwe byikubye inshuro zirenga 30. Ibi bibaye gusa muri iki gihe cy’icyumweru cy’Ingabo-Army week.

Bamwe mu baturage ikinyamakuru intyoza.com cyasanze ku kigo nderabuzima cya Gihara mu murenge wa Runda kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2017 baje kwisiramuza, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwisiramuza, aho ngo bifasha kwirinda umwanda ariko kandi ngo bikanatuma bashobora kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo ngo bitabarinda 100%

Abaturage, ngo kuva aho Leta ishyiriye imbaraga mu bukangurambaga isaba abagabo kwisiramuza ngo bumvise neza akamaro bibafitye ndetse basanga bikwiye kuri buri mugabo.

Kuba Ingabo z’u Rwanda zaramanutse zikaza gukora iki gikorwa kandi kubuntu, abaturage bavuga ko byatumye barushaho kubyitabira kuko ngo ubusanzwe hari abatinya kujya kwisiramuza kubera bacibwa amafaranga asaga 6000 y’u Rwanda kandi ntayo bafite, ibintu bavuga ko bibaca intege.

Dufitimana, umunyeshuri waganiriye n’intyoza.com yaje kwisiramuza atangaza ko gusiramurwa birinda umwanda, avuga ko agahu kaba kari ku gitsina gashobora kubika imyanda ishobora kuviramo umuntu uburwayi butandukanye, ko rero ku kikiza ari no kwikingira kutagira umwanda.

Dufitimana, avuga ko kubera igiciro cyo kwisiramuza ari ibihumbi 6000 ngo bigoye abatari bacye kuyakura mu mufuka ngo bisiramuze cyane ko ngo hari n’abayabona bibagoye cyangwa se ntibayabone, kuriwe kandi ngo kutisiramuza ni ubuyobe.

Niyonkuru Pierre, avuga ko kwisiramuza bifite umumaro munini kuko ngo bitanga amahirwe macye yo kutandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga kandi ko no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina birinda kuba umugabo yahura n’ikibazo agahu gatwikiriye igitsina cye kakaba kakwangirika mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina bidasize indwara.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gihara soeur Emeritha Nakabonye, avuga ko igikorwa cyo gusiramura bagitangiye mu kwezi kwa munani 2016 ariko ko nta bantu bazaga cyane, wasangaga ngo haza umwe cyangwa babiri mu kwezi ariko ubu ngo kuva ingabo zaza barabona bakiriye abari hagati ya 30 na 70 ku munsi, ni umunsi wa mbere ariko ngo biragaragara ko byitabiriwe cyane.

Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangarije intyoza.com ko igikorwa kirimo gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda ari kimwe muri byinshi byagenwe gukorwa mu cyumweru cy’ingabo-Army week mu gihugu hose.

Lt Col. Ngendahimana, yagize kandi ati:” Gusiramura biri mu bikorwa bya army week, ni ugufasha umunyarwanda kugira ngo ashobore kubona iyo serivisi ku buryo bumworoheye kandi kubuntu binafasha kugabanya icyorezo cya sida mu gihugu.”

Ibikorwa bikomeje gukorwa n’ingabo z’igihugu muri iki cyumweru cy’Ingabo-Army week, bikomeje kubera hirya no hino mu gihugu kdi mu buryo butandukanye byaba ubuvuzi, ibikorwa remezo, ubufasha butandukanye buhabwa abaturage n’ibindi bigamije iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange. Nkuko kandi tubikesha urubuga rw’ingabo z’u Rwanda arirwo www.mod.gov.rw abasaga ibihumbi 20 bafite uburwayi butandukanye bavuwe n’ingabo z’u Rwanda mu gihugu hose mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa Army week itangijwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →