Kamonyi: Ni inde ufite ukuri hagati y’akarere n’ababyeyi b’incike za Jenoside

Amezi agiye kuba icumi incike za Jenoside yakorewe abatutsi batazi uko inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 30,000 bagenerwa kuri buri muntu ku kwezi asa. Mu karere bavuga ko hari ayigeze gutangwa, gusa ngo hari n’impamvu yatize. Incike nabo bati twarashize tubura uturengera, AVEGA nabo bati birababaje.

Ikibazo cyo kuba ababyeyi b’incike za Jenoside muri Kamonyi badaheruka kugira ifaranga babona kandi buri muntu mubagenerwabikorwa yemerewe amafaranga y’u Rwanda 30,000 buri kwezi kimaze igihe, cyongeye gukomozwaho n’ubuyobozi bw’umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’akarere. Ibuka yagaragaje ko iki ari ikibazo gihangayikishije, ko cyashakirwa igisubizo. Kizabonerwa umuti ryari?

Mukandoli Vestine, avuga ko iyi nkunga ayiheruka tariki 4 Kanama 2016 amezi akaba ashize agera hafi ku icumi. Agira ati:” Twahabwaga buri kwezi ibihumbi 30,000 y’u Rwanda bakavuga ko ari ayo kugura amata no gushaka umukozi utuvomera amazi, udukwi, mbese akadufasha uturimo two murugo. Kugeza ubu abakozi twarabirukanye kuko nta kintu twari tukibahemba, kandi nabwo twari tumaze guserera nabo tubarimo amadeni, udutungo twari dufite turatugurisha kugira ngo tubone uko tubishyura, mbese ubuzima tubayeho ni ubwo ngubwo.”

Akomeza avuga ati:” Nyabona nari mbayeho neza, ntawari ukijya gutashya, kuvoma, tukanywa amata, none nta mata umuntu aheruka, isukari reka data, mbese turiho nabi. Nta muntu uduha igisobanuro gifatika. Batubwira ko babirimo icyumweru kigashira, amezi agahita kugeza iki gihe.

Avuga ko ngo wabaga ufite nk’agatungo murugo uvuga uti nagateganya none udutungo twose baratugurishije basigariye aho. Bati:”umuntu yamenyereye kunywa amata none ntawe ukiyanywa, ubwose urumva ariho ate, ninzara erega irimo, ubwose wahahisha iki, turasaba ubuvugizi, turareba tugasanga nta cyizere cyo kubaho dufite, iyaba babikoraga banabitubwiye.” Ashima Perezida Kagame we wabibutse.

Mukamusana Elisabeth, ni umukecuru w’imyaka isaga 80 y’amavuko, yatangarije intyoza.com ko atibuka igihe aherukira iyi nkunga, avuga ko ibafitiye akamaro gakomeye, ashima Perezida Paul Kagame, agira ati:” Turamushima tumwereka n’Imana yamuduhaye natwe akatumenya. Iyo atatugoboka twari kubigenza gute, Imana izajye imwongerera imigisha.

Kampororo Therese, avuga ko bigeze aho bibaza niba barasibwe ngo kuko umwaka babona urangiye nta kwibukwa, avuga ko iyi nkunga ayiheruka muri Kanama 2016 ko ndetse akiyibona yatekereje ko hari ubwo itazabaho maze akora umushinga ndetse aguza Banki ngo abashe kugira uko abyaza iyi nkunga umusaruro ariko ngo guhagarikwa kwayo kwamubereye ibibazo kuko umwenda wa Banki yarazi ko azajya awishyura kuri iyi nkunga byarangiye na n’uyu munsi Banki imwishyuza kuko umushinga we utarangiye ngo nibura ube wamuha umusaruro unishyure Banki.

Agira kandi ati:” twahawe iyi nkunga ngo tujye tubona amata, ubu byararangiye, uwari ufite umukozi umufasha ntawe akigira kuko ntacyo kumuha, mbese kutabona iyi nkunga ni ibibazo.” Avuga ko nubwo byabaye bityo bakaba bahangayitse batabura gushimira Perezida Kagame wari wabatekereje.

Uwantege Renata, Perezidante wa AVEGA mu karere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko incike aricyo kiciro mu bantu bagize ibibazo muri Jenoside bariho nabi kurenza abandi, ibi ngo bikaba biterwa n’uko batagifite imbaraga zo kwiyitaho, ni abakecuru, bamaze gukura, kenshi baba bonyine, kuba inkunga y’ingoboka ishobora gutinda bitera ingaruka nyinshi.

Perezidante wa AVEGA, ahamya ko inkunga baheruka ari iyo mu kwezi kwa Kanama 2016 ndetse ko benshi babayeho ku bw’iyi nkunga, gutinda kwayo ngo usanga imibereho yabo yarabaye nabi. Asaba ko iyi nkunga byaba byiza igiye ibonekera igihe kuko ngo aba bagenerwabikorwa abafite umwihariko.

Ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi iki kibazo bakibona bate!?

Alexia Umuhoza, umukozi w’agateganyo w’iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Kamonyi avuga ko intandaro yo gutinda kw’aya mafaranga ituruka ku mafaranga atarabonekeye igihe. Agira ati:” Ntabwo amezi yose bayahawe bitewe nuko amafaranga dufite, ayo tumaze kubona nk’akarere yo yamaze koherezwa hanyuma dutegereza andi tuzahabwa na FARG kugira ngo amezi yabo abashe kugerwaho.”

Avuga kandi ko gusa nk’aho bitinda ngo byatewe n’ivugurura ry’urutonde rushya ruriho abantu 109 mu gihe mbere bari bafite abagenerwabikorwa 77 gusa. Umuhoza yemera ko habayeho gutinda kubona aya mafaranga kubagenerwabikorwa, gusa avuga ko ivugurura no kwemeza urutonde rushya biri mubyateye uku gutinda.

Mu gihe abagenerwabikorwa bavuga ko amafaranga amaze amezi hafi icumi ndetse bakanagaragaza zimwe mu ngaruka zabagezeho kubera kutabona ubu bufasha, banashyira mu majwi ubuyobozi kuba butaragiye bubegera ngo bubasobanurire itinda ry’aya mafaranga ahubwo bakavuga ko wasangaga babwirwa ngo ejo ejobundi barayabona, gusa ntabwo Umuhoza abyemeranywaho n’abagenerwabikorwa kuko avuga ko bagiye babegera kenshi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →