Bamwe mu bakoresha, bishimiye kubona urubuga rwa Whatsapp ruvuyeho

Hafi amasaha 12 urubuga rwa Whatsapp abarukoresha batabasha kuruhuriraho, mu gihe bamwe bavuga ko byabababaje ndetse bikababangamira mu gutumanaho binyuze kuri uru rubuga, abakoresha bo bishimiye aya masaha rutakoraga ndetse bamwe bati iyaba rwavagaho burundu.

Abakoresha urubuga rwa Whatsapp mu gutumanaho mu buryo butandukanye, kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017 kugera kumanywa yo kuri uyu wakane tariki 18 Gicurasi 2017 bavuye ku murongo w’urubuga rwa Whatsapp mu buryo butunguranye, ibi byatewe n’uko uru rubuga rwakuweho ku mpamvu zitazwi.

Abakoresha bamwe, nyuma yo kubona whatsapp ivuyeho ndetse na bamwe mubakozi baje mu kazi buri wese adahugiye kuri whatsapp, bishimiye kubona berekeje imbaraga zabo kumurimo aho terefone bari bazishyize kuruhande kuko ahani icyatumaga bazihugiraho ari uru rubuga, ngo hari n’ababanje ko ari ugupfa kwa telefone zabo.

Umwe mu bakoresha waganiriye n’intyoza.com yatangaje ko kuvaho kwa whatsapp yabyishimiye, yagize ati:” uravuga ngo whatsapp yavuyeho, ubonye yavuyeho burundu ko wenda abakozi bakora bashyize umutima ku kazi.”

Uyu mukoresha kimwe n’abandi baganiriye n’intyoza.com bavuga ko urubuga rwa whatsapp rwabereye benshi nk’ikiyobyabwenge, kuburyo ngo usanga aho umuntu ari ahugiranye mu kwandikirana n’abantu kuri uru rubuga bityo ngo ku bakozi ugasanga nta musaruro mwinshi ugereranije n’ukenewe kuko hari amasaha batwarwa n’uru rubuga.

Urubuga rwa whatsapp rwakuweho mu ijoro rya tariki 17 gicurasi mu masaha ya saa tanu rwongera kugaru mu ma saa tanu zishyira saa sita z’amanywa ya tariki 18 Gashyantare 2017.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →