Polisi y’u Rwanda yashyikirije umusipanyoli amagare ye yari yaribwe

Ku itariki ya 18 Gicurasi,  Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umusipanyoli(Spanish) witwa Xan Garcia Ehria amagare ye abiri yari yaribwe mu bihe bitandukanye, hakaba hari hashize amezi arenga atandatu.

Xan Garcia usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ibikorwa  mu kigo cya Mobisol,  atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Kimihurura mu murenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo ari naho yibiwe.

Amagare yombi akaba yayashyikirijwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rogers Rutikanga, bikaba byabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura.

Kuri iki gikorwa, ACP Rutikanga yasobanuye ko  igare rimwe ryibwe mu Kuboza umwaka ushize, irindi ryibwa muri Mutarama uyu mwaka, yose yibirwa mu rugo rw’uriya mugabo , aho bagiye bayatwara buriye urugo rwe.

Yagize ati:” Ikiza ni uko yagiye atangira amakuru ku gihe, Polisi nayo yakoze akazi kayo kugeza iyafatanye abitwa Niyonkuru Fiston w’imyaka 16 na Nyirimana Emmanuel w’imyaka 19, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane niba nta bandi bafatanyije na bariya bafashwe.”

ACP Rutikanga  yavuze ko Polisi mu iperereza yakoze yabanje gufata rimwe ryari rigishakirwa umuguzi, mu gihe irindi ryari ryaragurishijwe amafaranga 80,000 ariko naryo ryaje gufatwa nyuma.”

Yashoje agira ati:” Turagira abantu muri rusange inama yo  kujya bihutira kumenyesha Polisi ibegereye mu gihe bibwe kandi abasaba kujya batanga amakuru ajyanye n’igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko nk’uko uriya mugabo yagiye abigenza.”

Amaze gushyikirizwa amagare ye, Garcia yagize ati: “Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo narayimenyesheje ko nibwe, bagitangira iperereza , nahise numva ko byanze bikunze amagare yanjye azaboneka n’abayibye bagafatwa. Ni nako bigenze nyuma y’igihe kitari gito bibaye ,ndayashyikirijwe”.

Yongeyeho agira ati:” Sinabona amagambo nashimamo Polisi y’u Rwanda  ku kazi gakomeye yakoze ifata ibyo nibwe n’abanyibye, biragaragaza ubunyamwuga n’uburyo iha agaciro abayigezaho ibibazo byabo.”

Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bombi bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →