Kamonyi: Abagabo 2 bafatanywe Miliyoni hafi 3 z’amafaranga y’amakorano

Ku myaka 56 y’amavuko, Mutwe Jean Pierre ari hamwe na Rugwiro Kefa w’imyaka 25 y’amavuko bafatiwe mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, bafatanywe Miliyoni 2,953,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’amakorano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2017 ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 z’umugoroba, abagabo 2 uwitwa Mutwe Jean Pierre w’imyaka 56 y’amavuko utuye Rubavu/Gisenyi/Mengo /Bugoyi ari kumwe na Rugwiro Kefa w’imyaka 25 y’amavuko utuye Kicukiro/Niboyi/Mutuzo, bafatanywe amafaranga y’amahimbano Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda na mirongo itanu na bitatu( 2.953.000Rwf).

Amafaranga y’amahimbano aba bagabo uko ari babiri bafatanywe yari mu byiciro; Inoti 493 za bitanu(5000)= 2465000Rwf, Inoti 244 za bibiri(2000), yose hamwe akaba 2.953.000Rwf.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahamirije intyoza.com amakuru y’impamo y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo n’amafaranga y’amahimbano 2.953.000 z’amakorano bafatanywe.

Aba bagabo uko ari babiri, bavuga ko aya mafaranga bafatanywe y’amakorano ngo bari bagiye kuyagura amabuye y’agaciro mu murenge wa Rukoma ariko bagafatwa igikorwa cyabajyanye batakigezeho. Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ahamya ko n’aho bari bagiye ari mu bandi batubuzi bitwa Abajangweri.

Aba bombi batawe muri yombi, bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda iri mu karere ka Kamonyi. Polisi y’u Rwanda, irakangurira abantu bose kugira umuhate wo gukorana n’inzego za Polisi zibegereye kimwe n’izindi batanga amakuru yafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora aho bava bakagera.

Polisi y’u Rwanda itangaza kandi ko ntaho abanyabyaha bazahungira. Ifatwa ry’aba bagabo kandi ngo ryaturutse ku note imwe y’ibihumbi bitanu bari bishyuye abamotari bari babazanye maze nabo babona atari mazima umwe ababeshya ko agiye kuzana agent wa MTN mobile money ngo abarebere ko ari mazima aribwo ngo yahitaga ahuruza Police ibata muri yombi.

Aba bagabo baramutse bahamwe ni cyaha bazahanishwa Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iyi ngingo  ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →