Kamonyi: Diane Rwigara, urujijo ku cyicaro cye mu karere

Diane shimwa Rwigara, umwe rukumbi kugeza ubu w’igitsina gore wamaze gutangaza ko ashaka guhatanira kuyobora u Rwanda, ibiro bye mu karere ka Kamonyi bikomeje gutera urujijo kubwo kuba ababibazwa baterura.

Diane Shimwa Rwigara, umukobwa wamaze kugaragaza ko ashaka guhatana mu kuyobora u Rwanda, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com nubwo bamwe mu bayobozi bayavuga badashaka kwerura, aremeza ko yamaze gushyira ibiro mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, akagari ka Kigese ahitwa mu Kigwene.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka kamonyi ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ati:” Yaranditse ariko hari ibintu twabonye atujuje, ariko mu ibaruwa ye nabonaga bavugamo Kigese, twamubwiye kuzuza ibisabwa noneho nibwo tuzamenya niba afite icyicaro hehe, tukamenya n’umudugudu n’akagari.”

Udahemuka akomeza avuga ko hari ibyo baba bagomba kwerekana birimo icyicaro bafite, ababahagarariye, bagashyiraho n’ibyo Komisiyo y’amatora ibasaba. Twabonye bituzuye tumubwira kubanza kubyuzuza ubundi akaza, ubwo nibwo twamenya n’icyicaro cye aho giherereye.

Celestin Nsengiyumva, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika bivugwa ko ariho icyicaro cya Diane Rwigara giherereye (mu gushaka ibikumwe cyangwa amasinya y’abaturage) ku murongo wa terefone ngendanwa yatangarije intyoza.com ati:” Mu makuru mfite, nibyo. ariko ubimbajije ejo mu gitondo nibwo naguha amazina y’urugo, hari amakuru dufite ko hari urugo yaba akoreramo, nyirarwo ntabwo muzi ku isura ariko ayo makuru ndayafite.”

Gitifu Nsengiyumva, kuba avuga ko nk’umurenge batabimenyeshejwe, agira ati:” Buriya umuntu abanza ku karere, akagera ku murenge avuga ati; navuye no ku karere, ntabwo nzi mu mategeko uko byanditse ariko mfite amakuru y’uko akarere kabizi, n’umuntu umukorera ntabwo ndamubona ubwo nzamumenya.”

Nsengiyumva, avuga ko kuwa gatanu ni mugoroba aribwo yamenye ko icyicaro cya Diane Rwigara kiri muri uyu murenge ayobora, avuga ko nta mpungenge bafite ku kuba umuntu wo ku rwego rwo gushaka kwiyamamariza kuyobora Igihugu yaba afite icyicaro mu murenge batabizi ngo kuko ubuyobozi bw’akarere bubizi. Akomeza avuga kandi ko naho yaba yaje atabivuze ngo icyo bakurikirana ni ukureba niba imikorere ye inoze.

Diane Shimwa Rwigara, ku murongo wa terefone ngendanwa mu magambo ye macye kuko ngo yari mu nama, yatangarije intyoza.com ati:” Aho dusinyishiriza turahafite, harahari turimo turasinyishiriza ahantu hose mu gihugu, niyo gahunda turimo.” Gusa na none avuga ko mu cyumweru gihera tariki 22 Gicurasi 2017 aribwo ashobora kuzatangaza neza ibyaho.

Diane Shimwa Rwigara, ni umukobwa w’imyaka 35 y’amavuko wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol waguye mu mpanuka y’imodoka yabaye muri Gashyantare umwaka wa 2015.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →