Kamonyi-Kwibuka 23: Itorero rya EPR ryashimangiye imbabazi ryasabye ku ruhare rwa Jenoside

Itorero ry’Abaperisebuteriyeni mu Rwanda, ryongeye gushimangira ko imyaka ishize isaga 20 risabye imbabazi ku bw’abayoboke baryo bagize uruhare mu buryo butandukanye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Rukoma ariko by’umwihariko abari abakirisitu, abashumba b’itorero ry’abaperesebuteriyeni mu Rwanda(EPR), inshuti, abavandimwe n’abaturage b’uyu murenge bishwe muri Jenoside, ubuyobozi bw’iri torero bwashimangiye ko buri mu bambere basabye imbabazi ku bw’abakirisiti n’abayobozi baryo bagize uruhare mu buryo butandukanye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Madame Kandema Julie, umuyobozi wungirije wa EPR yagize ati:” Inama nkuru iyobora itorero Perisebuteriyeni mu Rwanda ( EPR) yateranye mu 1996 abakirisitu bose bahagarariwe, isaba imbabazi mu izina ry’abaperisebuteriyeni bose ku bw’abaperisebuteriyeni bicishije bagenzi babo, babagambaniye, ku bw’abashumba bagize uruhare mu kugambanira abandi, isaba imbabazi ku mugaragaro.”

Madame Kandema Julie, umuyobozi wungirije wa EPR.

Akomeza avuga kandi ko uyu munsi wa none umuperisebuteriyeni waba utarasaba imbabazi ku giti cye, uwo yiciye, uwo yicishirije umugabo, uwo yahinduye incike, ko abaye atarabikora ahamya ko uwo atakiri umuperisebuteriyeni ngo kuko iyo ari gahunda itorero rigenderaho kuva mu 1996 ryasaba imbabazi ku mugaragaro.

Hon. Rwaka, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yashimiye itorerorya EPR uburyo ryateguye iki gikorwa cyo kwibuka rifatanije n’umurenge wa Rukoma, yasabye buri wese gutegura ejo he hazaza heza agaharanira ko harushaho kuba heza kuruta aheza h’ejo he hashize.

Hon. Rwaka

Ashima EPR, Hon. Rwaka yagize ati:” Mbanze nshimire cyane itorero Perisebuteriyeni, gahunda mufite nziza, imbabazi basabye, ibikorwa barimo gukora bafatanije na Leta yacu nziza, bunga abanyarwanda, basana imitima y’abanyarwanda, ni ikintu cyiza cyane tubashimiye no gusaba imbabazi.”

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye abateguye iki gikorwa cyo kwibuka, yashimiye abaturage b’umurenge wa Rukoma n’ubuyobozi bwabo kuko ngo nta ngengabitekerezo yigeze ihagaragara, yasabye kandi ko n’uyifite agomba kumva ko abitse uburozi agomba kujugunya. Yasabye abantu bose gufatanya mu gukomeza komorana ibikomere no kurwanya cyane ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Rukoma, cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017, cyateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’uyu murenge n’itorero rya EPR. Mbere iri torero ngo ryateguraga ukwaryo, ariko ngo ubuyobozi bw’umurenge n’itorero basanga bagomba guhuza bakajya bakorera iki gikorwa igihe kimwe kuko ngo abazize Jenoside b’iri torero bibukwa bari mu baturage b’uyu murenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →