Police week: Abaturage b’uturere twa Kamonyi Ngororero na Kicukiro bahawe amashanyarazi

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (Police week) bamwe mu baturage bo mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro bagejejweho umuriro uturuka ku mirasire y’izuba nkuko babyijejwe na Polisi y’u Rwanda, abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa.

Kuwa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byakomereje hirya no hino mu turere. Mu karere ka Kamonyi Polisi yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba abaturage batuye mu cyaro.

Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu murenge wa Nyarubaka, akagari ka Kambyeyi, umudugudu wa Nyagihamba.

Imiryango 120 ndetse n’ikigo nderabuzima cya Nyagihamba bahawe ayo mashanyarazi.

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Nyirasafari Esperance ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bateraniye aho, Minisitiri Nyirasafari yasabye abahawe amashanyarazi by’umwihariko, n’abaturage bose  muri rusange, kubungabunga no kurinda ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda .

Yavuze ati:”Amashanyarazi mwahawe muzayabungabunge kandi azabageze ku iterambere risumbye iryo mwari mufite, kandi buri wese yihatire kugira isuku haba ku mubiri, ku myambaro n’aho atuye.”

Yakanguriye abari aho gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho yavuze ati:”Umwana n’umunyarwanda uwo ariwe wese akwiye kubaho mu mahoro kandi agatera imbere, arindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose. Iyo umwana yarezwe neza akarindwa ihohoterwa yigirira akamaro kandi akakagirira n’igihugu.”

Mureshyankwano, Guverineri w’intara y’amajyepfo.

Yakomeje asaba ababyeyi kurangwa n’isuku, birinda amakimbirane kuko mu muryango ariho umwana avana uburere.”

Minisitiri Nyirasafari, yaboneyeho umwanya wo gushimira ababyeyi bo mu kagari ka Nyabitare bashyizeho irerero, aho ababyeyi bajya ibihe byo gusigarana abana b’incuke, bakabaha uburere igihe abandi baba bagiye kwiga, anasaba ko n’utundi tugari twabafatiraho urugero, kandi abizeza ko Minisiteri abereye umuyobozi izabafasha muri iki gikorwa.

Yasoje asaba ababyeyi guhora bazirikana guharanira icyateza imbere abanyarwanda bagahera ku bana barushaho kubaha uburere bwiza.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yabwiye abaturage ko Polisi y’u Rwanda ibashakaho ubucuti n’ubufatanye burambye kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere.

Aha yavuze ati:”Mu myaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe umutekano usesuye twagezeho tuwukesha gukorana neza n’abaturage. Iyi mikoranire rero ni nayo ituma dufatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo tubihawemo umurongo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turimo gutanga umuriro ku baturage babaga mw’icuraburindi batuye mu bice by’icyaro.”

Yakomeje abasaba gukomeza gufatanya na Polisi yabo, bakumira ibyaha bitaraba, kugirango barusheho gutera imbere.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagihamba cyahawe umuriro na Polisi y’u Rwanda, Uwizeyemariya Marie Therese, yashimye Polisi y’u Rwanda yabakuye mu icuraburindi aho yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda ni iyo gushimwa rwose, ababyeyi bajyaga baza kubyarira hano twamurikishaga itoroshi cyangwa itara ry’ikirahure, ariko ubu tugiye kujya duha serivisi nziza abatugana kuko twabonye urumuri ruhagije.

Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Sovu, akagari ka Musenyi, umudugudu wa Rubindi; naho hakomereje ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda yahaye ingo 117 amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Minisitiri w’Umutungo kamere Dr Vincent Biruta, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa by’iterambere yagejeje ku baturage birimo ayo mashanyarazi.

Minisitiri Biruta yakomeje asaba abayahawe kuyabungabunga neza no kuyabyaza umusaruro. Byumwihariko, Minisitiri w’umutungo kamere yasabye abaturage b’akarere ka Ngororero kurengera ibidukikije bakirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko hari aho bikunze kugaragara muri aka karere. Yashimiye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Minisiteri y’umutungo kamere na Polisi y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije, aho yayishimiye kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, we yavuze ko ibi bikorwa byose Polisi y’u Rwanda ikorera abaturage bituruka ku bufatanye n’imikoranire myiza, ariko ahanini mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yasabye abaturage b’akarere ka Ngororero gukomeza  ubufatanye mu gukumira ibyaha bitandukanye nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kurwanya ubujura, ruswa, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi ndetse abizeza ko ubukangurambaga mu kurwanya ibi byaha buzakomeza no muri iyi minsi y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda hirya no hino.

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu kagari ka Rusheshe mu mudugudu wa Cyeru naho Polisi y’u Rwanda yahaye ingo 84 amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Busabizwa Parfait akaba ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.  Mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa cyiza cyo guha amashanyarazi abaturage. Yakomeje avuga ko by’umwihariko ayo mashanyarazi azafasha abaturage mu bikorwa by’isuku nk’uko Umujyi wa Kigali wabigize intego.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, yashimiye akagari ka Rusheshe kuba kadakunze kugaragaramo ibyaha byinshi. Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi biba biri muri gahunda zo gukomeza ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yasoje asaba abaturage gukomeza imibanire myiza bagafatanya n’inzego z’umutekano kuwubumbatira cyane cyane batanga amakuru ku gihe y’icyashobora kuwuhungabanya kugira ngo habeho gukumira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →