• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Rubavu: polisi yasabye abikorera kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe

Umwanditsi
May 29, 2017

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yasabye abikorera bo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu kwirinda gukoresha abana imirimo ibuzanyijwe n’amategeko no kutagira uwo bemerera kubahera ibisindisha mu nzu zabo.

Ubu butumwa yabubahereye mu kiganiro yagiranye na bo ku itariki 28 Gicurasi 2017 nyuma y’umukino w’amaguru wahuje abo bacuruzi n’abapolisi bakorera muri aka karere. Umukino warangiye Polisi itsinze aba bacuruzi ibitego 3 kuri 2.

Ikiganiro cyari kigamije kuganira no gufatira hamwe ingamba zo gukumira ibyaha bikorerwa abana birimo kubaha ibisindisha, kubikoreza imitwaro iremereye no kubakoresha imirimo itemewe mu tubare, resitora, hoteri, mu mazu y’amacumbi, n’ahandi.

ACP Karasi yatangiye abasobanurira umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko umwana ari umuntu utagejeje imyaka 18 y’amavuko.

Yagize ati:”Hari bamwe mu bacuruzi bakoresha abana bitewe n’uko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo bakwa n’abantu bakuru. Hari kandi ababasohokana bagamije kubagurira ibisindisha birimo inzoga z’amoko atandukanye. Ibyo byose bigomba kwirindwa; kubera ko, usibye kuba ari ibyaha; ni no kwangiza ahazaza habo nk’amaboko y’igihugu.”

Yasabye by’umwihariko ba nyiri utubare, hoteri, resitora, inzu z’imyidagaduro n’abafite inzu z’amacumbi kutemerera uwo ari we wese kuhahera umwana inzoga.

ACP Karasi yakomeje ababwira ati:”Nihagira ubabwira ko ashaka icyumba cyo kuraranamo n’umwana; muzamwangire; ahubwo mubimenyeshe Polisi kugira ngo ibikurikirane mu maguru mashya kuko hari ababa bashaka aho kubasambanyiriza. Uzahabaha azaba akoze ibinyuranyije n’amategeko.”

Yababwiye kandi ati:”Mwakira, kandi muha serivisi abantu bava imihanda yose; kandi nta gitangaza kuba muri bo hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kwandika neza imyirondoro y’abo mucumbikira kugira ngo nahakorera icyaha runaka, cyangwa arimo gushakishwa kubera ibyaha runaka byorohe kumufata.”

Umuyobozi w’Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu, Niyonsaba Dieu Donné yashimye Polisi ku kiganiro yagiranye na bo agira ati:”Twamenye imirimo tubujijwe gukoresha abana, kandi ko tugomba kutemerera abakiriya bacu kubaha ibisindisha.”

Niyonsaba yasabye bagenzi be gukirikiza inama bagiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abandi bagiranye na bo ibiganiro.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga