Diane Rwigara ati “Mpanganye n’abagabo batazi guhangana kigabo”

Diane Rwigara, umwe mubakomeje kugaragaza ko bashaka guhatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe muri Kanama 2017 akaba n’umwe rukumbi w’igitsina gore mu babitangaje aho ari no gushaka abamusinyira ngo yuzuze ibyo asabwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, yatangaje ko ahanganye k’urugamba n’abagabo batazi guhangana kigabo.

Mu magambo asa n’akakaye, Diane Rwigara wifuza kuba mubazahatanira kuyobora u Rwanda mu gihe yazaba yujuje ibisabwa ndetse akabyemererwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 1 Kamena 2017 yavuze ashize amanga ko nta soni afite zo gukwirakwiza ukuri mu gihe hari abashishikajwe no gukwiza ikinyoma bamusebya, ko ndetse ahanganye n’abagabo batazi guhangana kigabo.

Diane, yikomye cyane abo avuga ko ari abagabo ariko ngo bakaba batazi kurwana urugamba kigabo. Ni nyuma yo kuvuga ku kibazo cy’amafoto we ahamya ko yamwitiriwe, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yahamije ko ari amafoto mahimbano yakwirakwijwe hagamije kumuharabika.

Yatangaje ko nyuma y’aho mu kwezi kwa Gicurasi gushize 2017 atangarije ku mugaragaro ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe kuba mu kwezi kwa munani, ndetse agatangaza imigabo n’imigambi yahisemo ashingiye ku bibazo biri mu Rwanda, ngo hari abatangiye kumurwanya babinyujije mu nzira zitandukanye.

Agira ati:” Ugaragaje ibibazo biri muri iki gihugu niwe uhinduka ikibazo, nyuma y’amasaha 48 mbitangaje, aho kuvuguruza ibyavuzwe, bahisemo kunsebya bifashishije imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikorera mu kwaha kwa Leta, ama emails, bakwirakwiza amafoto mpimbano batekenitse.”

Kuri aya magambo yumvikanaga mo ubukana, Diane yongeyeho ati:” Niba nta soni bagira zo gukwirakwiza ikinyoma, nta soni nzagira zo gukwirakwiza ukuri.”

Diane, atangaza ko urugamba ariho rw’ibitekerezo atagomba kurutsindwa, ko ndetse nta ntege yaciwe n’amafoto yakwirakwijwe n’abatamwifuriza ibyiza, agira ati:” Mpanganye n’abantu bafite politiki iciriritse yo gusebanya no guharabika, abantu bitwa ko ari abayobozi, bitwako ari abagabo ariko batazi guhangana kigabo, niyo mpamvu nsaba abafite ibitekerezo byiza byubaka n’abakeneye impinduka gukomeza kunshyigikira.”

Diane Rwigara, ni umukobwa w’imyaka 35 y’amavuko wa nyakwigendera Rwigara Assinapol waguye mu mpanuka y’imodoka yabaye muri Gashyantare umwaka wa 2015. Amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ateganijwe muri kanama tariki ya 3 n’iya 4 uyu mwaka wa 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →