Perezida Paul Kagame wa RPF- Inkotanyi niwe mukandida w’ishyaka PSD

Mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe muri Kanama 2017, ishyaka PSD muri Kongere yaryo idasanzwe ryemeje ko umukandida rizatanga ari perezida Paul Kagame ukomoka mu muryango RPF-Inkotanyi.

Kongere idasanzwe y’ishyaka PSD yateraniye I Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena 2017 ku Kacyiru ahakorera Croix Rouge, mu myanzuro y’iyi kongere bemeje ko bazatanga Perezida Kagame Paul nk’umukandida.

Gutanga perezida Kagame nk’umukandida, kuri iri shyaka rya PSD bivuze ko nta mukandida cyangwa undi wese w’umurwanashyaka waryo wemerewe kuziyamamaza mu izina ry’ishyaka uretse kuzashyigikira paul Kagame ukomoka mu muryango RPF-Inkotanyi.

PSD nk’umutwe w’ishyaka rya Politiki mu Rwanda, Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, guhitamo kudatanga umurwanashyaka waryo ngo abe mu bakandida bazahatanira kuyobora u Rwanda ngo babitewe n’uko basanga imiyoborere ya perezida Paul Kagame ari myiza, ko ndetse abayoboke b’iri shyaka mu mwaka wa 2015 bari muri bamwe hamwe n’abandi banyarwanda basabye ndetse bashyigikira ko itegeko nshinga ryavugururwa ariko cyane cyane ingingo y’101 yasabaga ko Perezida paul Kagame yakwemererwa  kongera kwiyamamaza ubwo manda yemererwaga zizaba zirangiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →