Nyuma ya PSD, ishyaka PL naryo ryemeje Perezida Kagame nk’umukandida

Kongere y’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL yateranye kuri iki cyumweru tariki 4 Kamena 2017 yemeje bidasubirwaho ko iri shyaka rizashyigikira Perezida Paul Kagame wo mu muryango RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama 2017.

Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, muri kongere yaryo yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017 yemeje ku bwiganze bw’abarwanashyaka bose ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama 2017 umukandida rizashyigikira ari Perezida Paul Kagame.

Ishyaka PL nyuma yo gufata icyemezo cyo gushyigikira umukandida Paul Kagame udakomoka mu ishyaka PL, ribaye ishyaka rya kabiri nyuma ya PSD yo yamaze kwemeza ko uretse no kumushyigikira izanamutanga nk’umukandida.

Mu gihe aya mashyaka ya PL na PSD amaze kugaragaza ko azashyigikira umukandida Paul Kagame ukomoka mu muryango RPF-Inkotanyi, umuryango akomokamo wo ntabwo kongere ku rwego rw’Igihugu iraterana ngo imwemeze nubwo ku bigaragara ariwe ushobora kuzemezwa kuko amatora y’umuryango kugeza ku rwego rw’akerere yose amaze kuba amaze kugaragaza ko umukandida bakeneye ari Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame, ikindi gishobora kugaragaza ko ashobora kuzemezwa n’umuryango RPF-Inkotanyi akomokamo ni uko mu gihe abanyarwanda basabaga ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane ingingo y’101 isaba ko Perezida Kagame yakurirwaho inzitizi zamubuzaga kuba yakongera kwiyamamaza mu gihe manda yaba irangiye, ubwe yemeye “YEGO” yo gusaba kw’abaturage, umuryango RPF-Inkotanyi akomokamo kandi nawo waramushyigikiye ndetse mu matora amaze iminsi aba kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere bagaragaza ko ariwe bashaka, hasigaye ku rwego rw’Intara na Kongere ku rwego rw’Ighugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →