Kurwanya SIDA n’ubwandu bushya bijyana no kwita ku byiciro byihariye-ANSP+

Abakora umwuga w’uburaya, Abakora imibonano mpuzabitsina babihuje kimwe n’abandi bagize ibyiciro byihariye ni bamwe mu bagomba kwitabwaho cyane mu rugamba rwo guhangana no kurwanya SIDA n’ubwandu bushya. 

Mu mahugurwa y’iminsi 2 abera mu karere ka Musanze ahuje bamwe mu banyamakuru, abakozi bo kwa muganga, abahagarariye ibyiciro byihariye hamwe na bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze, haraganirwa kuri Serivise zihabwa abagize ibyiciro byihariye, kudahabwa akato n’ihezwa kuribo nka zimwe mu ntwaro zo kurwanya SIDA n’ubwandu bushya.

Mukasekuru Deborah, umuhuzabikorwa wa ANSP+, umuryango nyarwanda ukora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kurwanya ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, atangaza ko abagize ibyiciro byihariye mu rugamba rwo kurwanya SIDA n’ubwandu bushya barimo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje kimwe n’abakora umwuga w’uburaya ari bamwe mu bagomba kwitabwaho cyane muri uru rugamba.

Abari mu mahugurwa bari mu mukoro.

Mukasekuru agira ati:” kurwanya ubwandu bushya ntabwo byagerwaho usize kwita ku byiciro byihariye, aba ni abantu iyo bahawe akato, iyo bategerewe kandi bafite ubwandu, iyo badahawe serivise nziza bashobora kwiheba, bashobora kudafata imiti neza ndetse bakaba banashobora kwanduza k’ubushake kubera kwiheba.” Akomeza avuga ko udafite ubwandu bwa Sida arayirwaje cyangwa se afite inshuti iyirwaye cyangwa se iyirwaje, ko kwita kuri aba bantu ariko kwita k’urugamba rwo kurwanya SIDA n’ubwandu bushya.

Jean Pierre Ayingoma, umukozi wa RBC avuga ko ibi byiciro byihariye bifite uruhare runini mu gukwirakwiza ubwandu bushya bwa SIDA, ko indaya zabaruwe zigera mu 12000 mu Rwanda zanduza abagera kuri 30% mu gihe abagabo 66% bubatse ingo bagana indaya ndetse bakagira uruhare mu kwanduza ku kigero cya 13%. Avuga ko Kwita by’umwihariko  kuri ibi byiciro ari uguha imbaraga ukwita ku kurwanya ubwandu bushya ndetse no kubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda bakagira uruhare mu kubaka igihugu.

Ifoto rusange hamwe na V/Mayor Uwamariya wa Musanze (uwo uri imbere).

Uwamariya Marie Claire, umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza witabiriye aya mahugurwa, avuga ko gutanga Serivise nziza kuri ibi byiciro byihariye, kwirinda kubaha akato n’ihezwa bigira uruhare mu kubereka ko nabo bari mu ruhando rw’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu, ko atari ibicibwa, avugako bagomba gufashwa no kwegerwa bakarushaho gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kubaka igihugu bafasha kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA.

Aya mahugurwa ahuje abanyamakuru, abaganga n’abahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze, yateguwe na ANSP+ ibitewemo inkunga na UNAIDS, haraganirwa ku guha Serivise nziza abari mu byiciro byihariye n’uruhare rwa buri wese mu kubafasha kwisanga no gufatanya urugamba rwubaka igihugu harwanya ndetse hagakumirwa Ubwandu bushya bwa SIDA.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →