Umugore wa Minisitiri w’intebe yishwe n’abantu bataramenyakana

Igipolisi cyo muri Lesotho cyatangaje ko Lipolelo Thabane, umugore wa Minisitiri w’intebe yishwe arashwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Lipolelo Thabane, umugore wa Minisitiri w’intebe wa Lesotho yishwe arashwe ubwo yari mu modoka hamwe n’umugore w’inshuti, igipolisi cy’iki gihugu cyatangaje ko impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana, ko iperereza ryatangiye ndetse rikomeje.

Minisitiri w’intebe Thomas Thabane, guhera mu mwaka wa 2012 we n’umugore we Lipolelo Thabane ntabwo bari bakibana, bombi bari baragiye mu rukiko gusaba gatanya nubwo bari batarayibona.

Abaturanyi ba nyakwigendera nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo muntangiriro z’iki cyumweru hari itsinda ry’abagabo batamenyekanye bagaragaye bahondagura inyundo kurugi rw’inzu y’uyu mugore w’uyu mutegetsi wa Lesotho.

Urubanza rwo gusaba ubutane hagati ya Minisitiri w’intebe na Nyakwigendera, bivugwa ko uyu nyakwigendera murukiko rukuru yari yaratsinze urubanza, nyakwigendera yabonaga kandi ibigenerwa umugore w’umukuru w’igihugu aho kugira ngo bihabwe umugore muto wa bwana Thabane.

Minisitiri w’intebe Thabane ubu abana n’umugore wa gatatu.

Samonyane Ntsekele, umunyamabanga mukuru w’ishyaka All Basotho Convention rya Minisitiri w’intebe Thabane, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Thabane yababajwe cyane n’iryo raswa. Yagize ati: “Buri muntu wese yahahamuwe n’ibyabaye”.

Amatora yabaye mu ntangiriro y’uku kwezi muri iki gihugu, yari aya gatatu abaye mu gihe cy’imyaka itatu.

Muri iki gihugu, haravugwa ukurwanira ubutegetsi gukomeye kandi Bwana Thabane aracyafite abanzi mu gisirikare.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →