Kamonyi: Abaturage ba Rugarika-Kigese batangiye kumwenyura kubera Ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda mucyumweru cy’Ingabo (Army Week) zatangiye gutunganya umuyoboro wa kilometero 3 uzatanga amazi kubaturage b’umurenge wa Rugarika cyane mu kagari ka Kigese aho bari bamaze igihe kitari gito bavoma amazi y’ibirohwa.

Benshi mubaturage b’akagari ka Kigese mu murenge wa Rugarika, bamaze igihe bataka kutagira amazi meza, bavomaga ibirohwa mu migende yo mukabande, bavuga ko gutaka kwabo kwaba kugiye kugera ku iherezo nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zitangiriye gutunganya umuyoboro wa kilometero 3 uzanyuzwamo amazi bategereje.

Ngenzi Pirimiyani, umuturage utuye muri aka gace igihe kitari gito yabwiye intyoza.com ko bamaze igihe nta mazi meza bagira, ko na hamwe muhabonekaga amazi kumakano ya cyera yari yarapfuye n’aho abonetse ugasanga umuturage arabyuka ajya kubyigana saa cyenda z’ijoro hakaba nubwo ayabuze.

Ingabo z’u Rwanda zashyize imbunda hasi zifata amapiki n’ibitiyo zicukura umuyoboro zifatanije n’abaturage.

Agira ati:” Twishimiye iki gikorwa cya Army week abasirikare baje kudufashamo, twari mubwigunge bw’amazi, ni igikorwa abaturage twari dukeneye cyane, hashize igihe kinini bamwe bayavomaga mu migezi, mubishanga, n’ayaruguru yarapfuye yamanukagayo ku makano yacyera, niho abantu bajyaga kubyiganirayo mugitondo bakirirwayo ubundi se bakazinduka bajya kubyiganirayo saa cyenda z’ijoro, amazi yari ikibazo gikomeye hano, twahoraga tubaza ubuyobozi ariko ubu turashima Ingabo zacu.”

Abaturage bashishikariye gutunganya umuyoboro vuba bakabona amazi.

Musabende Jaqueline, umuturage waganiriye n’intyoza.com ubwo yari yerekeje kuvoma mugishanga cya Bishenyi yagize ati:” Ikibazo cy’amazi ni kirekire, tuyavoma mugishanga akatuvuna, ni habi ni ukudaha, natwe ubu twakwishima tubonye amazi atugezeho kuko ni ikibazo kidukomereye, Ingabo zacu zumvise gutaka kwacu.”

Nsengiyumva Pierre Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, yishimira igikorwa Ingabo zatangiye cyo guha abaturage amazi, avuga ko hashize igihe kinini iki gice kitagira amazi kandi ngo bigaragara ko kirimo guturwa.

Nta musirikare muto nta mukuru bose mukazi intego ni imwe, gufasha umuturage.

Agira ati:” Turashima Ingabo muri iki gikorwa cya Army week, ubwo ingabo zatubazaga ahari ibibazo twabagaragarije aha ngaha ku kibazo cy’amazi kuko n’undi muyoboro dufite muri Rugarika ntabwo wagezaga amazi muri iki gice, turashima Ingabo z’Igihugu.”

Abaturage bahize kurangiza umuyoboro basabwa mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Igikorwa Ingabo z’igihugu zirimo gukora cyo gutunganya umuyoboro uzanyuzwamo amazi, biteganijwe ko gishobora kurangira mu byumweru bibiri, ni umuyoboro wa kilometero eshatu, abaturage bari gukora umuganda udasanzwe bafatanya n’ingabo z’igihugu kugira ngo bihutishe igikorwa.

Nyuma y’igikorwa cyazinduye Ingabo n’abaturage baraganiriye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →