Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifungiye kuri Sitasiyo ya Rugarama abagabo 30 yafashe ku itariki 21 Kamena 2017 bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butubahirije amategeko.
Abafashwe barimo kuyacukura mu mirima y’abaturage n’ibyanya bya Leta biri mu kagari ka Matunguru, mu murenge wa Rugarama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha birimo kwishora mu biyobyabwenge.
Yatanze ubutumwa bukangurira abatuye iyi Ntara kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko agira ati:” Ibyo bikorwa byangiza ibidukikije, kandi ingaruka zabyo zigera ku batari bake.”
Yakomeje avuga ko inkangu, itemba ry’ubutaka, n’imyuzure ari bimwe mu biza biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, kandi ko ibi biza bikomeretsa abantu, byangiza ibintu bitandukanye ndetse ko hari n’ubwo bihitana abantu.
IP Dusabe yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko ubuhawe agomba kubungabunga ibidukikije n’umutekano w’abakora iyo mirimo.
Yakanguriye abafite Amasosiyete akora iyi mirimo (ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) kudakoresha abantu bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko kuko binyuranije n’amategeko.
Yabasabye kandi guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya, kandi bagafata izindi ngamba zo gukumira impanuka aho bakorera iyo mirimo.
Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati,”Kubungabunga ibidukikije ni ukubungabunga no kurengera ubuzima. Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko babikomerekeramo, abandi babiburiramo ubuzima. Abantu baragirwa inama yo kwirinda ibikorwa nk’ibyo biciye ukubiri n’amategeko, kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit ).
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com