Kigali: Abahoze bakoresha ibiyobyabwenge, nyuma yo kubireka bageze kure mu iterambere

Urubyiruko rwahoze runywa ndetse rugacuruza ibiyobyabwenge mu duce tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali, ruratangaza ko rumaze kugera ku iterambere rishimishije, ku buryo rushishikariza bagenzi babo bakibyishoramo kubireka.

Uru rubyiruko rutakibarizwa mu biyobyabwenge, rurasaba bagenzi babo bakishora mu biyobyabwenge kubireka, rurabasaba kwitabira gahunda nziza zashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo twasuraga bamwe muri bo bakora imyuga itandukanye irimo ububaji, mu “Gakiriro ka Gisozi” mu karere ka Gasabo; twaraganiriye.

Kwizera Eric wo mu murenge wa Gisozi yagize ati:” mbere nari umusinzi, nanywaga inzoga nyinshi n’urumogi ku buryo nakoraga urugomo rukabije. Baramfashe banjyana mu kigo ngororamuco cya Iwawa, mu gihe cy’imyaka ibiri namazeyo; nize ububaji, ku buryo ubu nzi gusena neza imbaho. Turangije kwiga imyuga mu kigo cya Iwawa, batubwiye ko tugomba kwigisha bagenzi bacu. Ubu mbayeho neza, Ndakora, nkagurisha ndetse nkanizigamira amafaranga.” Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwishyira hamwe, ndetse arashimira n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwabafashije.

Hategekimana Bosco, akomoka mu murenge wa Kimisagara; yagize ati:” bamfashe ndimo kunywa urumogi. Mu myaka ibiri namaze nigishwa imyuga mu kigo cya Iwawa, ubu nzi kubaza igitanda, intebe, ameza, akabati n’ibindi. Mbese mbere yo kujyanwa Iwawa, nta kintu na kimwe nari mfite. Ubu mfite umugore n’umwana, ndabahahira nta kibazo ndetse mbasha no kwishyura ubukode bw’inzu”.

Niyonkuru Ariane we akora umwuga w’ubudozi. We avuga ko uyu mwuga umufasha gutunga umwana we ndetse akibeshaho adategereje ko umugabo amugenera ifunguro.

Nsabimana Jean Marie Vianney, afite ikigo cyitwa” Fundi Maendeleo” gikora imyuga itandukanye mu Gakiriro ka Gisozi, mu karere ka Gasabo.   Niwe ufasha uru rubyiruko mu kurwigisha no kuruhugura muri iyo myuga itandukanye.

Yagize ati:”hashize imyaka itatu ntangiye iki gikorwa cyo gufasha uru rubyiruko. Mbitangira, nitegerezaga imibereho yabo kuko nababonaga banywa urumogi, nkabona ntacyo bizabagezaho. Nabasabye kureka ibyo biyobyabwenge, hanyuma mbasaba kuza nkabafasha kwiga imyuga, barabyemera. Ubu uru rubyiruko rugera kuri 60. Rugizwe n’abanywaga ibiyobyabwenge bagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, harimo kandi n’abandi batagiyeyo biyemeje kubireka ndetse n’abandi bakoraga ibikorwa bitemewe nk’ubucuruzi bwo mu mihanda n’ibindi. Bose mbafasha kwiga imyuga itandukanye irimo: ububaji, gushushanya ibintu bitandukanye, kubumba, ubudozi, gutera amarangi, kuboha imyenda, n’ibindi.

Nsabimana yakomeje avuga uko afasha uru rubyiruko agira ati:” iyi myuga nyibigisha nta kiguzi, ndetse iyo barangije hano mbaha n’akazi ku buryo ibyo bakora babigurisha bakabona amafaranga. Ku munsi bakorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu. Ibikoresho byose bakoresha ni ibyanjye, ndetse tunabashishikariza kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo bazafashe urundi rubyiruko nibava hano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi Niragiye Theophile, arashimira uyu muturage kuba afasha uru rubyiruko. Yagize ati:” Mu by’ukuri uru rubyiruko iyo bavuye mu kigo cya Iwawa baba barigishijwe ndetse baba bakeneye abarufasha kwiteza imbere, kuko bibarinda gusubira mu biyobyabwenge. Turamushimiye cyane ndetse turasaba n’abandi bafite amikoro n’ubushobozi, uko byaba bingana kose, gufasha urundi rubyiruko nk’uru, bityo tukabarinda ibiyobyabwenge”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yasabye ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo no kubaba hafi hagamijwe kubarinda ibiyobyabwenge. Yasabye urubyiruko rukibyishoramo kubireka kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo n’ejo hazaza habo. Yasoje avuga ko abafatiwe mu biyobyabwenge bahabwa ibihano birimo n’igifungo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →