Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ifatanije na RURA, mu ntara y’amajyepfo n’iy’uburengerazuba hafashwe imodoka 73 zitujuje amabwiriza y’utugabanyamuvuduko, zifungiye Muhanga, Nyabihu, ngororero na Rubavu.

Mu rwego rwo kugenzura amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari zimwe mu modoka n’ubu zitarubahiriza amabwiriza yashyizweho, ku modoka zitwara abantu n’izikora ubundi bwikorezi, Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, bakoze umukwabu wo gufata imodoka zitubahirije aya mabwiriza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyepfo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Kamena 2017.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, uyu mukwabu hafashwe kandi hafungwa imodoka ku buryo bukurikira: I Rubavu hafungiye imodoka 42, imodoka 12 zifungiye I Nyabihu, imodoka 7 zifungiye mu Ngororero mu gihe izindi 12 zifungiye I Muhanga.

CIP Kabanda agira ati:”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije aya mabwiriza, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015, ndetse hari n’abandi badushyizemo ariko batwangiza nkana bagamije kutagendana n’icyadushyiriweho.”

Asubira ku bigize ari teka, CIP Kabanda yavuze ko mu ngingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe.

Agira ati:” Hashize igihe gihagije ritangiye gushyirwa mu bikorwa nta rwitwazo urwo ari rwo rwose ku waba atubahirije ibisabwa kandi imodoka ye iri muri ruriya rwego; hatanzwe igihe cy’umwaka wose kuri icyo gikorwa, n’ubundi utarashyizemo kariya kuma nyuma yo kuri 26 Gashyantare 2016 yari yaciye ukubiri n’amabwiriza.”

Yavuze ko uyu mukwabu wagaragaje ko bamwe mu bashoferi na ba ny’ir’imodoka, babyikoreye cyangwa bafashijwe n’abakanishi, bacomora utugabanyamuvuduko nkana ku buryo tudashobora kubuza imodoka kurenza umuvuduko wagenwe; abandi bafite utudashobora gutanga amakuru igihe imodoka ihagaritswe n’ababishinzwe, bivuze ko tuba tudakora.

Kuri ibi, CIP Kabanda akaba atangaza ko, baba bagomba kubihanirwa igihe bafatiwe mu makosa nk’aya.

Agira ati:”Urugero ni izi modoka zafashwe, zigomba kwamburwa icyemezo cy’uko zasuzumwe ubuziranenge (control technique) kuko ziba zaragihawe utugabanyamuvuduko dukora, bagomba guhanirwa kwangiza utu twuma(ku bo byagaragayeho) ndetse bagahanirwa kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe n’iteka rya Perezida.”

CIP Kabanda akaba yagiriye inama abashoferi cyangwa ibigo bikora ubwikorezi ko imikoreshereze y’utugabanyamuvuduko bayigira iyabo kandi avuga ko, n’abadushyira mu modoka tutujuje ubuziranenge bakwiye kubazwa impamvu batubahiriza ibyemejwe n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RSB.

Yavuze kandi ko, ku bufatanye n’izindi nzego, Polisi izakomeza imikwabu nk’iyi no mu bindi bice by’igihugu

Asoza, yaboneyeho gusaba n’abaturage bakoresha imodoka mu ngendo zabo gukomeza gutanga amakuru ku modoka babona zikora aka kazi zitafite utu twuma aho yagize ati:” Biri mu nyungu z’umugenzi, iz’umushoferi, iza nyir’imodoka n’iz’umutekano muri rusange, dusenyere umugozi umwe duharanire umutekano wo mu muhanda.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →