Kamonyi: Arashakishwa nyuma yo kwica Nyina umubyara akoresheje icumu agahunga

Uwitwa Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza w’imyaka 29 y’amavuko ubarizwa mu murenge wa Mugina mu kagari ka Nteko umudugudu wa Ntasi, birakekwa ko ariwe waraye yishe Nyina umubyara akoresheje icumu agahita acika nubu arashakishwa.

Nkuko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide, kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 ku masaha y’umugoroba umukecuru witwa Mukagatare Daforoza w’imyaka 57 y’amavuko yishwe atewe icumu n’umuhungu we witwa Tuyishimire Alexis kugeza nubu ugishakishwa kuko ngo akimara kumwica yahise ahunga.

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nteko, umudugudu wa Ntasi, umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide Gitifu w’umurenge yagize ati:” Yamwicishije icumu. Ntabwo turamenya neza ikintu bapfuye ariko turacyashakisha tubaza abaturage. Babanaga bonyine n’akana uyu muhungu yabyaye hanze, gusa uyu muhungu yari umunyarugomo.”

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yemezwa kandi na Polisi y’u Rwanda ndetse ikavuga ko uyu Tuyishimire Alexis ukekwaho kwica mama we agahunga arimo gushakishwa ngo atabwe muri yombi ashyikirizwe ubutabera.

IP Emmenuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo yatangarije intyoza.com ati:” Ni ukwamagana ubwicanyi nk’ubungubu, kwamagana abantu bambura ubuzima abandi, ariko cyane cyane ibyo bita utubazo bigenda bigakura bikaba ikibazo byageraho bikava ku kibazo bikaba urubazo, abantu bakagenda babifata ko byoroheje, ntacyo bitwaye, kwa kanaka niko babaye, iyo mico n’imitekerereze nk’iyo ngiyo dukwiye kuyirenga, buri muntu akaba ijisho ry’umuturanyi, tugatanga amakuru afasha gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora.”

Tuyishimire Alexis ukunze kwitwa Kagiraneza w’imyaka 29 y’amavuko niwe ushakishwa akekwaho kwica Mama umubyara.

IP Emmanuel Kayigi, nubwo ngo bakirimo gukora iperereza no gushakisha umwicanyi asaba buri muntu wese kugira amakenga, icyo ubona utakwifasha kandi utagishira amakenga ukavuza induru ugatabaza mu gihe ubona ubundi bufasha bushobora gutinda, asaba kandi by’umwihariko buri wese gukorana bya hafi na polisi n’izindi nzego batangira amakuru neza kandi kugihe yatuma hakumirwa ibyaha cyangwa se ababikoze bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ibi IP Kayigi, yabivuze abihereye cyane ku kuba uyu musore ukekwaho kwica Mama we hari umuntu bahuye akamubwira ko ngo kuva yabera aribwo arwanye na Mama we kandi ko ngo ashobora kuba amukubise cyane, avuga ko iyo aza kugira amakenga aba yahise amusaba gusubirana nawe murugo byakwanga akamuvugiriza induru agafatwa aho kuba ubu ngubu abantu barimo kuvunika bamushakisha. Buri wese akwiye kuba Ijisho ry’umuturanyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →