Ruhango-Nyabihu: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kuba umusemburo w’iterambere rirambye

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo mu turere twa Ruhango na Nyabihu rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza ziganisha ku iterambere n’umutekano birambye.

Ubu butumwa bwahawe Abahuzabikorwa barwo muri utu turere (kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’akarere); bakaba barabuherewe mu biganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda ku wa 30 Kamena 2017.

Abo muri Ruhango basaga 90 baganirijwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa. Yabubahereye (ubutumwa) mu kagari ka Rwoga, mu murenge wa Ruhango aho urwo rubyiruko rwahuriye kugira ngo rwungurane ibitekerezo ku kunoza imikorere yarwo n’imikoranire yarwo n’izindi nzego hagamijwe guteza imbere ubufatanye bwarwo mu gukumira ibyaha.

Mu butumwa yarugejejeho, ACP Twahirwa yabanje gushima abo basore n’inkumi ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Ruhango. Yabashimiye kandi ibikorwa by’iterambere by’ubukorerabushake bakora hirya no hino muri aka karere; aha akaba yaragize ati,” Ibikorwa byanyu by’ubwitange bifite uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje agira ati,”Ibyo mukora bishingiye ku ndangagaciro zo kwishakamo ibisubizo; kandi biri mu murongo mugari w’Ubuyobozi bw’igihugu cyacu ugamije iterambere rirambye ry’abagituye.”

Yagize kandi ati:”U Rwanda rwagize Ubuyobozi bubi mbere y’ibohorwa ryarwo mu 1994. Ubwo buyobozi bwaranzwe no kubiba urwango mu Banyarwanda. Ingaruka zabyo zabaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu igihugu gifite Ubuyobozi bwiza buha agaciro buri wese; kandi bwimakaza ubumwe bw’Abaturage, aha akaba ari na ho havuye igitekerezo cya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda; aho Abanyarwanda bakangurirwa kwiyumvamo Ubunyarwanda, bakirinda ikibatandukanya.”

ACP Twahirwa yakomoje ku ndangagaciro zigomba kuranga Umunyarwanda zirimo kwirinda ruswa, ubusambo, inda nini, ukwikubira no kurwanya akarengane aho kava kakagera; aha akaba yaragize ati:” Igihugu kirangwamo ibi tuvuze haruguru ntigishobora gutera imbere; ndetse na bike kibashije kugeraho ntibiramba.”

Yabwiye kandi urwo rubyiruko ati:” Iyo ufite Umwarimu mwiza, ugakurikiza ibyo yakwigishije ugera ku iterambere, kandi ibyo ugezeho biraramba. Iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho nyuma y’igihe kidashyize kera kivuye mu bihe by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kibikesha Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Buri wese afite umukoro wo kubungabunga no gusigasira iby’igihugu cyagezeho.”

Yababwiye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko umwanzi wawo ari ubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, utubahiriza gahunda za Leta, unyereza ndetse n’urigisa ibigenewe guteza imbere abaturage; ibi bikiyongeraho kutagira imibereho myiza bitewe n’inzara, uburwayi, n’ibindi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Twagirimana Epimaque yashimye urwo rubyiruko ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’aka karere agira ati:”Mugira uruhare rukomeye mu gutuma akarere kesa imihigo.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama irugira zituma rusohoza inshingano zarwo zo gufatanya n’izindi nzego gukangurira Umuryango Nyarwanda kwirinda ibyaha.

Mu karere ka Nyabihu, Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni yifatanyije n’Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri aka karere bagera kuri 80 mu gikorwa cyo kubumba amatafari yo gukoresha mu kubakira umwe mu baturage batishoboye utuye mu kagari ka Nyagahondo, ho mu murenge wa Rugera. Bafatanyije n’abapolisi bakorera muri aka karere ndetse n’abaturanyi be. Babumbye amatafari 400.

Nyuma y’icyo gikorwa, CSP Muhisoni yagiranye ikiganiro n’abo baturage, abakangurira kuba ijisho ry’umuturanyi no kwirinda ibyaha birimo kwishora mu biyobyabwenge, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Urwo rubyiruko rw’Abakorerabushake rwahaye kandi amagare abiri urubyiruko rw’abatwara abagenzi ku magare rwo muri aka karere rwibumbiye muri Koperative Turwanye Uburara Rugera (KOTURU) mu rwego rwo kurutera inkunga.

Umuyobozi wa KOTURU, Izabayo Jean Damascene yashimye urubyiruko rugenzi rwe rw’Abakorerabushake kuri iyo nkunga rwabateye avuga ko izatuma barushaho kwiteza imbere. Yijeje Polisi ubufatanye mu gukumira ibyaha.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu ushinzwe amahugurwa, Jean Bosco Mutangana yasabye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu baharanira icyatuma kirushaho gutera imbere no kugira umutekano.

Yarubwiye ati:”Murasabwa kuba urubyiruko rubereye U Rwanda, urubyiruko rusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho, urubyiruko rukora ibikorwa by’ubukorerabushake biteza imbere U Rwanda n’abarutuye.”

Mutangana yakomeje agira ati:”Bakuru bacu bitanze batizigamye kugira ngo babohore Igihugu bakwiye kutubera ikitegererezo, uyu munsi Abanyarwanda bakaba bafite uburenganzira bungana mu Rwababyaye. Icyo dusabwa ni ugukoresha amaboko n’ubwenge byacu mu guteza imbere igihugu cyacu. ”

Kugeza ubu iri Huriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rigizwe n’abanyamuryango basaga 100, 000 babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije iterambere no kurwanya ibyaha; ariko intego yaryo ni ukubongera bakagera kuri Miliyoni bitarenze uyu mwaka.

Usibye gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha, mu bindi uru rubyiruko rukora harimo gusanira amazu abatishoboye, kubishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, no kuboroza amatungo maremare n’amagufi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →