Abakora ubuhinzi bw’umuceri hirya no hino mu karere ka Rwamagana basabwe kwirinda gukoresha abana muri iyo mirimo no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira imirimo mibi, ivunanye kandi itemewe n’amategeko bakoreshwa n’abandi bantu babagira inama yo kubihagarika.
Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 27 kameza 2017 mu nama Polisi n’Ubuyobozi bw’aka karere bagiranye n’abarenga 120 bahagarariye Koperative eshanu z’abahinga umuceri mu mirenge ya Kigabiro, Rubona, Munyaga, Muhazi na Gishari.
Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi w’aka karere, Radjab Mbonyumuvunyi yabanje kubabwira no kubasobanurira umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko umwana ari umuntu wese ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.
Yababwiye ko mu mirimo bamwe mu bahinzi b’umuceri bakoresha abana harimo kuwutera, kuwurinda konwa n’inyoni, kuwusarura, kuwikorera bawuvana aho wakezwe bawujyana aho uhurirwa, kuwuhura no kuwikorera bawujyana ku mbuga aho ugosorerwa; hakaba ari na ho wanikwa.
Yagize ati:”Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahitamo gukoresha abana iyo mirimo kubera ko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo bahemba abantu bakuru. Ingaruka zabyo ni uko bamwe mu bana bareka ishuri bakajya gukora iyo mirimo ibahesha amafaranga. Turagira inama abohereza abana kuyikora n’abayibakoresha kubihagarika.”
Mu kiganiro yagiranye n’abo bahinzi b’umuceri, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP) Marie Goretti Uwimana yababwiye ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana; mu ngingo yayo ya 14.
IP Uwimana yagize ati:”Hari abavana abana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye irimo gucukura amabuye y’agaciro (mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (bashaka amafaranga). Murasabwa kubyirinda no gutanga umusanzu mu kubikumira mukangurira abo mukorana n’abaturanyi banyu kubyirinda.”
Yabasabye kandi gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ihohotera rikorerwa abana bahamagara Polisi kuri nimero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).
Mu ijambo rye, umwe muri abo bahinzi b’umuceri w’Umunyamuryango wa Cooperative des Cultivateurs de Riz – Muhazi (COCURIMU) witwa Rutaganda Jean Baptiste yagize ati,”Abenshi muri twe bakoreshaga abana batazi ko ari icyaha. Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye tumenya ko bitemewe n’amategeko.”
Rutaganda yashimye Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana na Polisi y’u Rwanda ku nama babagiriye zijyanye no kwirinda gukoresha abana imirimo mibi. Yijeje izi nzego ko azazikurikiza, kandi asaba bagenzi be kubahiriza ibyo basabwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com