Turaruhira ukuri, ibyo natangiye nzabikomeza-Diane Rwigara
Diane Shima Rwigara, wamaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora bikaza gutangazwa by’agateganyo n’iyi Komisiyo ko hari ibituzuye mu byo abakandida bashaka kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda basabwa, atangaza ko ngo nubwo inzira zigoye kugeza naho bamwe mu bamusinyiye, abamushyigikiye batotejwe abandi bagafugwa ngo ntabwo inzira yatangiye yiteguye kuyireka.
Diane Shima Rwigara, ni umwe mubatanze kandidatire muri komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’ushaka guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wagatanu tariki 30 Kamena 2017 yatangaje ko bitoroshye, ko inzira zamugoye mu kubona abamusinyira ndetse ngo bamwe mubamushyigikiye bakomeje gutotezwa aho ngo hari n’abafunzwe. Avuga ko naho ibi byose bisa nk’ibimuca intege byakomeza atiteguye kureka inzira yatangiye.
Agira ati:” Niyo ntaba kuri iyo liste( urutonde rw’abakandida bazemererwa) urugendo natangiye ntabwo nzaruhagarika, narutangiye niyemeje, ntabwo narutangiye mvuga ngo nzarukomeza gusa ari uko abantu bamwe na bamwe babyemeye cyangwa babyanze. Ikizava muri Decision ( umwanzu) cyabo cyose ntibizatuma mva mubyo ndimo, ibyo natangiye nzabikomeza.”
Diane Rwigara agira kandi ati:” Turaruhira ukuri. Nta rugendo rworoha nta rugamba rworoha, ntabwo umuntu yavuga ngo ntacyo nduhira reka mbivemo, kirahari kandi ikibitwereka ni uko ahantu hose twageraga twasangaga abaturage benshi bashaka kudusinyira, niba bavuga ngo barashaka sinyatire 600 gusa tukabarenga tukageza hafi 1000, iki ni icyerekana yuko hari abanyarwanda benshi bashaka kandi bategereje impinduka.”
Diane Rwigara, yatangarije kandi itangazamakuru ko Kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017 yabonanye n’uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika bakaganira, atangaza ko mubiganiro bagiranye yamusobanuriye ko ibyatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko hari ibituzuye mu byangombwa yatanze atemeranywa nayo kuko ngo uretse no kuvuga ko bituzuye ahubwo ngo yanatanze ibirenze ibyo yasabwaga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com