• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Turaruhira ukuri, ibyo natangiye nzabikomeza-Diane Rwigara

Umwanditsi
June 30, 2017

Diane Shima Rwigara, wamaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora bikaza gutangazwa by’agateganyo n’iyi Komisiyo ko hari ibituzuye mu byo abakandida bashaka kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda basabwa, atangaza ko ngo nubwo inzira zigoye kugeza naho bamwe mu bamusinyiye, abamushyigikiye batotejwe abandi bagafugwa ngo ntabwo inzira yatangiye yiteguye kuyireka.

Diane Shima Rwigara, ni umwe mubatanze kandidatire muri komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’ushaka guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wagatanu tariki 30 Kamena 2017 yatangaje ko bitoroshye, ko inzira zamugoye mu kubona abamusinyira ndetse ngo bamwe mubamushyigikiye bakomeje gutotezwa aho ngo hari n’abafunzwe. Avuga ko naho ibi byose bisa nk’ibimuca intege byakomeza atiteguye kureka inzira yatangiye.

Agira ati:” Niyo ntaba kuri iyo liste( urutonde rw’abakandida bazemererwa) urugendo natangiye ntabwo nzaruhagarika, narutangiye niyemeje, ntabwo narutangiye mvuga ngo nzarukomeza gusa ari uko abantu bamwe na bamwe babyemeye cyangwa babyanze. Ikizava muri Decision ( umwanzu) cyabo cyose ntibizatuma mva mubyo ndimo, ibyo natangiye nzabikomeza.”

Diane Rwigara, aha yumvaga kandi agasubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Diane Rwigara agira kandi ati:” Turaruhira ukuri. Nta rugendo rworoha nta rugamba rworoha, ntabwo umuntu yavuga ngo ntacyo nduhira reka mbivemo, kirahari kandi ikibitwereka ni uko ahantu hose twageraga twasangaga abaturage benshi bashaka kudusinyira, niba bavuga ngo barashaka sinyatire 600 gusa tukabarenga tukageza hafi 1000, iki ni icyerekana yuko hari abanyarwanda benshi bashaka kandi bategereje impinduka.”

Diane Rwigara, yatangarije kandi itangazamakuru ko Kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017 yabonanye n’uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika bakaganira, atangaza ko mubiganiro bagiranye yamusobanuriye ko ibyatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko hari ibituzuye mu byangombwa yatanze atemeranywa nayo kuko ngo uretse no kuvuga ko bituzuye ahubwo ngo yanatanze ibirenze ibyo yasabwaga.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga