Nyanza-Ntyazo: Agahinda ku baturage bakubiswe, Gitifu akanategeza abaturage ihene itari iye bakayirya

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo ho mu karere ka Nyanza, yihereranye abaturage abakubita nta mpuhwe dore ko harimo n’umubyeyi umaze igihe gito yibarutse umwana, yategeje kandi abaturage ihene itari iye barwanira kuyirya buri wese ashakaho agace.

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Ntyazo, nyuma y’uko umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2017 wari urangiye, abaturage ngo bagiye mu bibazo by’imanza nyuma yawo, yihereranye bamwe yari asanze munzu abakubita nta mpuhwe dore ko ngo atanarebeye izuba umubyeyi wari ufite uruhinja.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyamenyaga aya makuru, cyahamagaye uyu mugitifu ariko asubiza ko aho hantu atigeze ahanyura, ko ahubwo yari afite abashyitsi, ko rero ibyo ntabyo azi.

Hitimana Boniface, Umugabo w’uyu mubyeyi wakubiswe, bucyeye bwaho yavuganye ku murongo wa terefone n’intyoza.com avugana akababaro ko kuba umuryango we wahohotewe na gitifu ariko kandi avuga ko ntaho yarega ngo kuko ahubwo yaba yikuye n’aho yari yibereye.

Nyuma gusa y’icyumweru kimwe ibi bibaye, Boniface Hitimana tariki 1 Nyakanga 2017 yarafashwe akuwe iwe atwarwa mu kigo ngororamuco( Transit Center) kiri muri uyu murenge.

Kuri iki cyumweri tariki 2 Nyakanga 2017 Ubwo intyoza.com yamenyaga aya makuru ndetse ikagera aho uyu muryango utuye ndetse no ku murenge wa Ntyazo, twagerageje guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge ariko ntabwo yafashe terefone, twagerageje kandi kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’amajyepfo bwinjira mu kibazo. Amakuru twamenye nyuma ni uko uyu mugabo yarekuwe akava muri iki kigo agataha iwe.

Intyoza.com yaganiriye na bamwe mubakubiswe:

Mukarusine, ari n’agahinda kenshi aho akaboko ke avuga ko kakibyimbye kubera inkoni za gitifu; avuga ko arimo kugakandisha ibyatsi bya Kinyarwanda, avuga kandi ko ntaho yari kurega umuyobozi cyane ko ngo n’aho barenganura ntaho azi.

Niyonshuti Zabera, umubyeyi wakubiswe ubwo yaganiraga n’intyoza.com yagize ati:” Nari kumwe na mabukwe hano n’agahinja, twabonye gitifu aza n’inkoni ngo turimo kunywa abandi bari mu muganda nubwo wari wanarangiye bamwe bawuvuyemo abandi basigaye kumva iby’imanza, njyewe nakubiswe inkoni enye, nyuma yaragiye inyuma amanura ihene yari yabazwe ayiha abaturage bari baraho bayimaraniraho nyine barayigabagabana asubira mu modoka aragenda.”

Ngendabanga Jean Claude watwariwe ihene na Gitifu akayigabiza abaturage, avuga ko yahuye n’akarengane ariko akabura uko abigenza kuko ngo byakozwe n’umuyobozi.

Agira ati:” Gitifu w’umurenge ari kumwe na DASSO na Agoronome n’abandi baparitse imodoka, barinjiye nari inyuma mugikari, gusa nagiye kumva numva imigeri myinshi ku rugi, yakubise urugi rwenda kuntakaraho nca mu muryango wundi nkizwa n’amaguru, ngarutse ku muhanda nahuye nawe afite ihene mu ntoki abwira abaturage ngo baze bafate inyama. Ibi byampaye isomo ry’uko umuyobozi abwiye abaturage gukora ikintu naho cyaba kibi bagikora.”

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’intara y’amajyepfo k’umurongo wa terefone yabwiye intyoza.com ko iki kibazo atigeze akimenya ariko ko agiye gukurikirana neza akamenya iby’akarengane aba baturage bahuye nako.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →