Diane Rwigara yongeye kugera muri NEC ajyanye ibyangombwa yaburaga

Diane Rwigara utaragaragaye k’urutonde rw’agateganyo rw’abakandida Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ku ikubitiro, yasubiye muri iyi komisiyo ajyanye ibyangombwa byatumye atagaragara k’urutonde rw’agateganyo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nyakanga 2017 nibwo Diane Rwigara yageze ku kicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, icyamusubije muri iyi komisiyo ni ukuyishyikiriza ibyangombwa yaburaga biri no mu byatumye adashyirwa k’urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bagomba guhatanira umwanya wa perezida w’u Rwanda.

Ibyangombwa Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ni ibyo yari yabwiwe ko agomba kuzuza nyuma y’uko yari amaze gutangarizwa ko ibyo yari yatanze byasuzumwe maze Komisiyo igasanga bituzuye bikaba n’intandaro yo kutagaragara k’urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemejwe.

Diane Rwigara, ubwo yashyikirizaga Komisiyo y’Igihugu y’amatora ibyangombwa bisabwa ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, komisiyo yabyakiriye ivuga ko byuzuye ariko hari hasigaye kubisuzumana, nyuma yo kubisuzuma ntabwo diane Rwigara yisanze k’urutonde rw’abo Komisiyo yemeje by’agateganyo bagomba guhatanira kuyobora u Rwanda.

Ubwo hatangazwaga urutonde rw’agateganyo rw’abakandida Komisiyo yemeje, Diane Rwigara ari mubatunguwe no kutisanga kuri uru rutonde kuko yari aziko yujuje ibisabwa byose ndetse anahamya ko yumvaga yaranatanze ibirenze ibyasabwaga.

Ubwo yasubiraga muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ayishyiriye ibyangombwa yabwiwe kuzuza birimo n’imikono y’abamusinyiye, akimara kuyishyikiriza ibyangombwa, mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru yavuze ko noneho yizeye ko byuzuye ko kandi yizeye kuzagaragara k’urutonde ndakuka rw’abakandida bazemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko aribo bazahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Urutonde rw’agateganyo rwatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ruriho abakandida babiri aribo: Paul Kagame usanzwe ariwe Perezida w’u Rwanda akaba ari umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi, urutonde kandi ruriho Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda).

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →