Mpayimana Philippe mu nzira zimugarura mu Rwanda

Philippe Mpayimana, watanze Kandidatire ye muri komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’umukandida wigenga ushaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora y’umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017 nubwo urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe rwatangajwe adahari ariko kandi nta narubonekeho, aratangaza ko ari mu nzira zimugarura i Kigali.

Mu itangazo nomero 11 yageneye abanyarwanda, Mpayimana Philippe watanze Kandidatire ye nk’umukandida wigenda muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora ushaka guhatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ya tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017, atangaza ko kuri uyu wambere tariki 10 Nyakanga 2017 araba asesekaye i Kigali.

Mpayimana, atangira agira ati:” Nzakomeza gukorera abanyarwanda uko biri kose. Nishimiye kumenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ko nzagaruka mu gihugu kuwa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 isaa sita niminota 40. Mu ndege ya Etiopian Airlines.”

Kuri gahunda y’amatora y’umukuru w’Igihugu, Mpayimana avuga ko ateganya kwegera Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 umunsi umwe n’uwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora izatangaza urutonde ndakuka rw’Abakandida baziyamamariza kuyobora u Rwanda maze ngo agatanga ubutumwa bwo gushimira Abanyarwanda bose bitabiriye Gahunda yo gushyigikira ubwisanzure na Demokarasi mu izina rya Mpayimana Philippe.

Mpayimana, atangaza ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaba imwemeje cyangwa se itamwemeje, azatanga ikiganiro ku banyamakuru agaragaza uko yiteguye gukomeza gukorera Abanyarwanda, ikiganiro kizabera I Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017.

Mu bibazo Mpayimana Philippe yabajijwe n’intyoza.com ku bijyanye n’itangazo yashyize ahagaragara ryo kugaruka mu Rwanda kwe, nta nakimwe yifuje gusubiza. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibyerekeranye n’abibaza niba abaye adatangajwe na Komisiyo koko gahunda yo kugaruka yayikomeza nkuko yayitangaje, kuba hari abavuga ko yahunze, Niba koko ubwenegihugu bivugwa ko yari afite yarabusubije n’Ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →