Muhanga: Gushyirwa mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi byagabanije ubwitabire muri Mituweli

Mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, bamwe mu baturage bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bwabo aribyo byateye bamwe kutitabira gutanga umusanzu wa Mituweli.

Uwizeyimana Beltilde, umuturage mu murenge wa Kibangu avuga ko gukurwa kwa bamwe mu baturage mu byiciro bagashyirwa mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo byateye bamwe kubura ubushobozi, avuga kandi ko hari n’abibuze bityo no gutanga Mituweli bikababera ingorabahizi.

Agira ati:” Hari abo bagiye basohora mu byiciro bitabakwiye ugasanga bibagizeho ingaruka zo kudatanga ubwisungane kuko ibyiciro bashyizwemo atari byo bakwiye, nta bushobozi nubundi usanga bafite kuko hari nk’ababaga basanzwe barihirwaga, hari noneho n’abagiye bibura ku byiciro noneho bakabaho gutyo kuko bakubwira ko utatanga Mituweli udafite ikiciro ubarizwamo.”

Tuyishime Clautilde utuye mu mudugudu wa Butare akagari ka Rubyiniro, umurenge wa Kibangu, yagize ati:” Ikibazo gituma ntagira Mituweli ni uko ndi umukene, umwana wanjye we arayifite kuko se twamubyaranye nubwo tutabana yarayimutangiye ariko njyewe nta bushobozi mfite, uko bizagenda si mbizi, si njyewe gusa kuko hari n’abandi nkanjye batayigira bitewe n’ikiciro bagiye babashyiramo bitabakwiriye.”

Turamyajambo Ildegarde, ni umukozi ushinzwe Mituweli mu murenge wa Kibangu, ku kigonderabuzima cya Gitega, nta nyuranya cyane n’aba baturage ukurikije imibare bafite y’abaturage bitabira Mituweli muri uyu mwaka wa 2017-2018

Agira ati:” Mu baturage basaga ibihumbi 20 bakagombye kwishyura ubwisungane, abamaze kubwishyura ni ibihumbi 2890 mu murenge wose.”

Uyu mukozi, avuga ko muri aba baturage ibihumbi bisaga 20 havamo gusa ibihumbi 2760 bishyurirwa na Leta mu gihe mbere yishyuriraga abaturage ibihumbi 10280 bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, avuga ko abafite ubundi bwishingizi bangana 1050.

Turamyajambo, avuga kandi ko umwaka ushize wa 2015-2016 abaturage bari babashije kwiyishyurira banganaga na 11360 bangana na 67,5% ugereranije n’abasabwaga kwishyura bose uko basaga ibihumbi 20 mu murenge.

Kugabanuka ku mibare y’abitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, uyu mukozi avuga ko bijyana ahanini no kuba mu baturage bishyurirwaga na Leta bari bagize ikiciro cya mbere n’icya kabiri byarakuweho ubu hakaba hishyurirwa gusa abo mu kiciro cya mbere. Avuga kandi ko nubwo koko hari abadafite ubushobozi ndetse bikaba bigaragara ugendeye ku byiciro bashyizwemo, hari ngo n’abo bikigoye mu myumvire yo ku bumvisha ko bagomba kwiyishyurira bishatsemo ubushobozi nubwo ngo buri wese azi agaciro ko kugira ubwisungane, avuga ko bakomeje ubukangurambaga bafatanije n’izindi nzego hamwe n’abakangurambaga b’ubuzima.

Nyirahabimana Patricie, utuye mu mudugudu wa Matoshya akagari ka Mubuga mu murenge wa Kibangu akaba ari umujyanama w’ubuzima agira ati:” Turagenda tukigisha abaturage ku kwitabira Mituweli ariko imbogamizi baba bafite ni ibyiciro bagiye babashyiramo ku buryo badashoboye, ahanini usanga ari ubukene ubundi imyumvire mibi, turabigisha abumva bakumva abatumva ubwo tukabihorera.”

Kutagira Mituweli bituma barwarira mu rugo batinya kugera kwa muganga.

Uwamahoro Emmanuella, Umukozi mu kigo nderabuzima cya Gitega ahamya ko kutagira ubwishingizi kwa bamwe mu baturage byateye igabanuka ry’abitabira kwivuza.

Agira ati:” Hari ababyeyi babyarira mu rugo batinya kuza kwa muganga kuko nta bushobozi bwo kwiyishyurira bafite, ntabwo uje byatuma tutamuvura kuko ni umunyarwanda nubwo biduteza igihombo iyo abuze ubwishyu, ikibazo cy’ibyiciro gituma batinya kuza kwa muganga kubera baba batarishyuye Mituweli.”

Uwamahoro, avuga kandi ko abenshi mu batinya kuza kwa muganga ari abatinya Fagitire bari buhabwe kuko basabwa kwiyishyurira amafaranga yose ku mpamvu z’uko nta bwishingizi bagira, avuga ko nubwo bagerageza kwigisha usanga imyumvire n’ubukene bw’abatabona ubushobozi aribyo bitera bamwe kutagira Mituweli.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →