Perezida Trump yahuye na Perezida Putine bwa mbere

Donald Trump, Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagize umwanya wo guhura bwa mbere na Perezida Vladimir Putine w’Uburusiya ubwo bahuriraga mu nama ya G-20 irimo kubera mu gihugu cy’ubudage.

Perezida Trump hamwe na Vladimir Putine w’Uburusiya, ntabwo ari byinshi mubyo baganiriye batangaje, mu magambo macye batangarije itangazamakuru, Perezida Trump yavuze ko byari iby’agaciro guhura na Perezida Putine.

Trump, yatangaje kandi ko ibiganiro yagiranye na Putin yizera ko bizakomeza kandi imibanire ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Igihugu cy’Uburusiya ikazarushaho gukomera.

Perezida Vladimir Putin, ntabwo yanyuranije na mugenzi we Trump kubyo yavuze ahubwo yongeyeho ko guhura kwabo gukenewe kugira ngo baganire ku bibazo bikomeye bireba Isi.

Imibanire y’ibihugu byombi, yatangiye kugenda icumbagira ubwo Igihugu cyUburusiya cyiyomekagaho Crimée, ugushyigikira Perezida wa Siriya hamwe n’ibivugwa ko bwivanze mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Amerika aheruka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Rex Tillerson hamwe n’uw’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, nkuko tubikesha bbc ngo bari muri uwo mubonano washyizwe mu bikomeye kurusha ibindi muri iyo nama ya G-20 yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kanama 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →