Ruhango: Abaturage 20% kubona amazi meza ni nk’inzozi

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, bwerekanye ko mu karere ka Ruhango abaturage 20% badashobora kubona amazi meza, kuribo ni nk’inzozi batarota. Ni ubushakashatse bwo muri 2014-2015.

Abahanga ku Isi bemeza ko amazi ari ubuzima, bemeza kandi ko n’umuntu ubwe agizwe na ¾ by’amazi, ibi hari abaturage bo mu karere ka Ruhango batazi amazi meza uko asa, abavuga ko bayafite nabo benshi muribo barijujuta.

Nubwo 20% by’abaturage ba Ruhango badashobora na rimwe kubona amazi meza nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurisha mibare, abagera kuri 80% basigaye nabo abenshi muribo bijujutira ko nubwo bayafite batabura kenshi kubaho nk’abatayafite cyangwa se bagakora ingendo ndende bajya kuyashaka iyo bigwa.

Dore ku ijanisha bimwe mu bipimo byagaragajwe n’ubushakashatsi by’uburyo abatari bacye mu baturage bakora urugendo rw’igihe kitari gito bajya gushaka amazi:

7% by’abaturage ni ababona amazi bakoze urugendo rw’Iminota 5 gusa

42% babona amazi meza bakoze urugendo rw’iminota 15 bajya kuyashaka

20% amazi meza bayakorera urugendo rw’iminota 30 kugira ngo bayabone

4% by’aba baturage ba Ruhango babona amazi meza bakoze urugendo ruri hagati y’iminota 30 n’Isaha imwe.

0,2% Amazi meza bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’Isaha imwe.

Muri iyi mibare y’aba baturage babona amazi mu buryo bubagoye cyangwa se bworoshye, abagera kuri 63% bavuga ko batanyurwa na Serivise z’amazi mu gihe 36% bo banyurwa.

Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje, akenshi harimo abatanyurwa n’uburyo babonamo amazi kuko ngo n’abayafite mu ngo zabo usanga haba igihe bayabuze mu buryo butunguranye bikangiza byinshi muri gahunda zabo, bagakora ingendo ndende bajya kuyashaka aho bayagura, nta burenganzira bagira kuriyo uretse kubona aza cyangwa bakayatwara ntawe ubaza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →