Uwigeze gukina umupira w’amaguru muri Manchester United yabaye Padiri

Philip Mulryne, wahoze ari umukinyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti (Padiri) mu mujyi wa Dublin na Musenyeri Joseph Augustine Di Noia yaturutse i Roma.

Philip Mulryne, Nyuma yo gusezera burundu umupira w’amaguru yatangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana, yaherukaga kugirwa umudiyakoni mu Kwakira k’umwaka ushize wa 2016.

Mulryne, yavukiye mu mujyi wa Belfast, yakiniye ikipe y’Igihugu ya Irlande du Nord mu makungu incuro 27, atsinda ibitego 3, yakiniye kandi amakipe atandukanye arimo; Norwich City na Leyton Orient.

Yatangiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester United mu 1997, aha ariko ntabwo yahise ahera mu ikipe nkuru ahubwo yahereye mu ikipe ya kabiri y’abato. Ntabwo yabashije gukinira iyi kipe igihe kirekire kuko yahise ajya mu ikipe ya Norwich City muri 1999, aha naho ntabwo hamuhiriye kuko yahagiriye ibibazo by’imvune.

Mulryne, nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga, yasezeye ku mugaragaro gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2009, aha niho yahise ajya gutangira urugendo rw’ubuzima bwo kwiha Imana mu iseminari ya Saint Malachy muri Belfast.

Nyuma y’impamyabushobozi ya Philosophie yabonye ahereye muri kaminuza ya Queens muri Belfast, yagiye kwiga Theology muri Gregorian University i Roma. Yinjiye mu kigo cy’umuryango w’aba Dominikani cya Cork mu 2012.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →