Nyuma yo kubyara abana basaga 100, ntaranyurwa kuko arifuza abandi

Asilenu, umugabo w’umunya Ghana w’imyaka 80 y’amavuko ufite abana basaga 100 yabyaye ku bagore 12 avuga ko abana yabyaye badahagije ko ahubwo yari akwiye kubyara abandi.

Kofi Asilenu, Umusaza w’umunya Ghana ku myaka 80 y’amavuko atangaza ko abana basaga 100 yabyaye ku bagore 12 abona badahagije. Avuga ko kuri we yakagombye kubyara abandi bana bakaba benshi kurusha.

Uyu musaza wibanira n’umuryango we ahitwa Amankrom, mu ntera y’urugendo rw’iminota 45 ugiye n’imodoka uva ku murwa mukuru wa Accra, Umuryango we wonyine, ugize 1/3 cy’abaturage 600 baba mu gace abamo.

Asilenu, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko nta muryango afite w’abo bavukana, ko iyi ari imwe mu mpamvu yo kuba yarabyaye abana benshi aho ndetse yumva ko naba badahagije ahubwo akwiye kubyara abandi.

Yagize ati:” Nta murumuna wanjye cyangwa mukuru wanjye mfite, nta Datawacu nicyo gituma niyemeje kubyara abana benshi ku gira ngo ni napfa zahambwe mu cyubahiro. Mu muco wacu iyo ubyaye umwana abantu bavuga ko ukomeye, nicyo gituma nabyaye abana benshi.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →