Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kimwe na Kariyeri ni byo kwirindwa-Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato.

Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 13 Nyakanga 2017, aho mu kagari ka  Kajevuba, umurenge wa Ntarabana, umugabo witwa Muzindutsi Anastase w’imyaka 65 y’amavuko, wishoye muri kariyeri nyuma akaza guhanukirwa n’ikirombe yacukuragamo agahita yitaba imana, aho umurambo wajyanywe gukorewa isuzuma mu bitaro bya Rutongo.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko ahanini bibaviramo impfu za hato na hato ndetse abandi bikabasigira ubumuga.

IP Gasasira yakomeje agira inama abaturage yo gukora ubucukuzi bwemewe n’amategeko aho kwishora mu bibateza ibibazo birimo no kubura ubuzima cyangwa guhanwa n’amategeko; aha akaba agira ati:” Ni igihombo gikomeye ku muryango no ku gihugu muri rusange, ibintu nk’ibi bishobora kwirindwa ntibyari bikwiye kuba bigitwara ubuzima bw’abantu.”

Yagize kandi ati, “Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro kimwe na kariyeri byiganje muri kariya gace, ni umutungo wa Leta, kuyiba bisobanuye gusahura umutungo w’igihugu. Iyo aya mabuye na kariyeri acukuwe mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu kibona imisoro, amafaranga agakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.”

IP Gasasira yakanguriye abaturage kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma kiburizwamo kandi yanatuma hafatwa abagikoze.

Uretse abagira amahirwe make yo guhitanwa n’ibirombe, abandi babifatirwamo bahanwa n’ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →