Perezida Paul yeruriye abanyaruhango ko ibizava mu matora babizi kuva muri 2015

Ubwo yari muri gahunda yo kwiyamamaza yatangiriye mu karere ka Ruhango ari nako avukamo, Perezida Paul Kagame yabibukije ko ibizava ku matora ya perezida wa Repubulika 2017 babizi kuko aribo babyisabiye.

Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR ubwo yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 mu karere ka Ruhango ari naho avuka, yagarutse ku gisubizo cy’uwo abanyarwanda bashaka ko abayobora. Yavuze ko abanyarwanda basanzwe bazi neza ikizava mu matora guhera mu mpera z’umwaka wa 2015, ubwo bo ubwabo bisabiraga Referandum(Guhindura itegeko Nshinga).

Perezida Paul Kagame yakiriwe bikomeye mu karere ka Ruhango.

Perezida Paul Kagame, yibukije ko ubusabe bw’abanyarwanda basaga Miliyoni 4 basabye ko itegeko Nshinga rihindurwa kuko bashakaga ko nyuma ya manda ye yakwemera akaziyamamariza kubayobora kuko bari kakimukunze. Yavuze ko uretse referendum ngo n’uburyo amashyaka 8 yo mu Rwanda yagaragaje ko ashyigikiye umukandida wa RPF-Inkotanyi nabyo ubwabyo bigaragaza ikizava mu matora.

Mu mvugo igaragaza icyizere, Perezida Paul Kagame nk’umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi yashimangiye ko n’ubwo hari ibikorwa byo kwiyamamaza no guhiganwa, ngo abanyarwanda bose bazi neza ibizava mu matora .

Abaturage bacyereye kwakira Perezida Paul Kagame, umukandida wa RPF-Inkotanyi.

Perezida Paul Kagame yagize ati“Ikizava mu matora cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 muri 2015. Buriya hagiye kubaho referendum( Guhindura itegeko Nshinga) abantu bakabyemeza hafi 100% hari uwo bifuza. Byiyongereye kuri iyo Referendum, amashyaka nayo yiyemeje gufatanya na RPF-Inkotanyi bikiyongera kuri babandi basaga miliyoni 4 basabye Referendum, byonyine birahagije ko ikizavamo buri wese akirebera.”

Perezida Paul Kagame, yashimiye kandi amashyaka yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi ashyigikira umukandida wayo, yashimiye kandi by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku cyizere bigirira nawe bakakimugirira.

Aha ni Ruyenzi mu murenge wa Runda ku rurembo rw’Intara y’amajyepfo.

Perezida Paul Kagame ubwo yinjiraga mu ntara y’amajyepfo agiye gutangirira ukwiyamamaza kwe mu karere ka Ruhango,  yinjiriye ku rurembo rw’Intara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda aho abaturage batari bacye bari bacyereye ku mwakira bafite ibirango by’umuryango RPF-Inkotanyi ndetse bafite ingoma n’ibindi byabafashaga kwiyereka bagaragaza ibyishimo byabo kuriwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →