Kamonyi: Bagaragaje ko nta wundi babona uretse Paul Kagame, sibo babonye avuga “Yego”

Ubwo bafunguraga ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi mu murenge wa Kayenzi, abanyamuryango ba RPF bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko biruhukije ubwo Perezida Paul Kagame yavugaga “YEGO” ariko kandi ngo na nyuma y’iyi manda barabona nta wundi.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda bikomeje, abanyamuryango b’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo mu murenge wa Kayenzi kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, bagaragaje ko Perezida Paul kagame ariwe nta wundi bakeneye mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho no kongera ibyiza bisumbye ibyagezweho.

“YEGO” ye ngo yarabanyunze, ku mubona akomeje kuyobora u Rwanda ngo ni ukubona u Rwanda rukomeza kujya mbere mu byiza. Intego bafite ngo ni ukumutora 100% bakerekana ko agaciro ahesheje u Rwanda n’Abanyarwanda bakazirikana, bavuga ko itariki babona itinze kugera ngo ikiri mu mitima yabo kijye ahagaragara.

Uziel Ndagijimana, wari umushyitsi mukuru.

Mu gufungura ku mugaragaro iki gikorwa, hagarutswe cyane ku bikorwa bitandukanye bimaze kugerwaho byaba mu bukungu, Imibereho myiza, ubuzima, Ubutabera, Amajyambere hamwe n’ibindi, bagaragaje ko ibivugwa ko byagezweho byatangiriye ku busa. Ibi rero ngo bikaba bisobanuye ko mu myaka 7 iri imbere hazakorwa byinshi birenze kuko ngo noneho atari uguhera k’ubusa.

Jean Bosco Mudakemwa, umwarimu uvuga ko ubu amaze kugera ku bikorwa (Umutungo) bifite agaciro ka Miriyoni 30 z’amanyarwanda mu gihe cy’imyaka icumi gusa, abikesha Imiyoborere myiza ya RPF-Inkotanyi irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, avuga ko kudatora Paul Kagame nubwo ngo bidashoboka byaba ari ukwambura igihugu ibyiza kimaze kugeraho.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, bari mu byishimo byo kwamamaza umukandida wabo.

Agira ati” Umutungo mfite ubu mu myaka itarenze 10 ubarirwa muri Miliyoni 30 z’u Rwanda, mbikesha RPF na Perezida Kagame ku bw’Imiyoborere myiza, navuga ngo nahereye kuri zeru, yego ntabwo wavuga ko byari kuri zeru kubera nari mfite ubuzima, ndavuga ngo kubwanjye nubwo bidahagije ariko birashimishije, Gutora Perezida Paul Kagame ni ugutora umugabo w’Intwari ukora ibyo benshi batabasha gukora, niko mbivuga, niko mbibona, ku mutora ni ukureba kure, ni ugushyigikira ibyiza.”

Beatrice Mukangango, yagize ati”Buriya rero Nyakubahwa Perezida Kagame, sitwe twabonye yongera kwiyamamaza, twari tumutegereje, ni murebe ibyo amaze kutugezaho, amashuri dufite, Ibigo nderabuzima, ubuzima bwiza dufite, ntawe urwara ngo ahere mu nzu, amazi amashanyarazi, ntabwo hano iwacu twari tuzi ko ibi byose bizahagera, Mugende mu mubwire ko Inkoko ariyo Ngoma.

Abayobozi batandukanye mu muryango RPF-Inkotanyi.

Ndagijimana Uziel, umunyamuryango wa RPF akaba n’umushyitsi mukuru, yibukije imirongo migari y’ibikorwa bitandukanye byakozwe, yijeje abaturage ko ibyiza byagezweho nyuma yo gutora Perezida Paul kagame bizihuta cyane kuko ngo iyo utangirira ku gipimo cyiza biroroha, ni ukuvuduka. Avuga ko hakozwe byinshi kandi mu ngeri zitandukanye z’abanyarwanda, ko rero kubisigasira, kubikomeza no gutora Kagame ari ukubaka u Rwanda rwifuzwa n’Abanyarwanda, rufite icyerekezo cyiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →