Baraduhambye, Baradutabye, Ntabwo bari baziko turi imbuto zizashibuka-Kagame

Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Kamonyi, yagarutse ku mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ku bimaze kugerwaho ndetse n’ibyiza biruseho biri imbere. Yagarutse by’umwihariko ku bahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda bibwira ko ubuzima burangiye.

Perezida Paul Kagame, umukandida wa RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda 2017, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 mukarere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma ahitwa mu kiryamo cy’Inzovu, yagarutse ku bahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda atari abanyarwanda, aho bibwiraga ko basize bacukuye urwobo, basize bahambye abanyarwanda ndetse bagasiga batsindagiye bumva ko ubuzima burangiye.

Ibihumbi by’abaturage bakiriye Perezida Kagame mu kiryamo cy’Inzovu mu murenge wa Rukoma.

Perezida Kagame, yabanje kwibutsa abanyakamonyi ko aya matora arimo byinshi binashingiye ku mateka y’u Rwanda. Yagize ati” Amateka y’u Rwanda, hari aho yagejeje Igihugu cyacu, ariko duhereye aho haje kuvamo n’ibyahinduye igihugu cyacu. Amateka mabi yabaye, twagize, haje kuvamo imyumvire, ubushake, imbaraga, aho tugeze ubu amahanga arashakisha kutwumva, ntabwo aratwumva neza.”

Avuga kubahemukiye u Rwanda atari abanyarwanda, yagize ati:” Bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda atari abanyarwanda, baducukuriye urwobo badushyiramo, baradutaba, ntabwo bari baziko tuzamera. Baraduhambye, baradutabye, ntabwo bari baziko turi imbuto zizashibuka, basize bashyizeho ibitaka rwose barakandagira, barangije baradupepera batubwira ngo murabeho, barigendera, hanyuma abanyarwanda babaye imbuto baramera, barashibuka, barakura.” Yibukije abanyakamonyi ko ari bamwe muri izi mbuto z’u Rwanda rwose.

Abakecuru babukereye kwakira Perezida Kagame.

Perezida Kagame, yibukije kandi ko igihe abanyarwanda barimo ari inzira yo kwiyubaka, yo gukura, yo gukuza ibyashibutse. Yabwiye abanyakamonyi kandi ko ibyinshi byiza kurusha biri imbere, ko kuva bamufite nawe abafite ntacyananirana.

Amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ateganijwe tariki ya 3 ku banyarwanda bagejeje igihe cyo gutora baba hanze ndetse na tariki ya 4 kanama 2017 ku banyarwanda bazatorera mu gihugu.

Umukecuru yitegerezaga Perezida Kagame agiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →