Kamonyi: Umwana w’imyaka 14 y’amavuko yakuwe muri nyabarongo yapfuye
Ubwo yajyanaga n’abandi bana b’urungano kuvomerera imyaka mu nkuka, nyuma yo gukora igikorwa cyabajyanye bagiye koga mu ruzi rwa Nyabarongo, kubwo kutamenya koga rwamutwaye ariko aza gukurwamo yamaze gupfa.
Karangwa Jean Baptiste, umwana w’imyaka 14 y’amavuko mwene Rurangwa Jean Baptiste na Mukarwibutso Monique batuye mu mudugudu wa Gasharara, umurenge wa Runda, yakuwe mu ruzi rwa Nyabarongo yapfuye nyuma yo kurujyamo we na bagenzi be rukaza kumutwara.
Karangwa, amakuru intyoza.com yabwiwe n’abaturage ndetse akaza kwemezwa n’umukuru w’uyu mudugudu, bwana Nsengimana ku murongo wa terefone ngendanwa, ahamya ko uyu mwana hamwe na bagenzi be ubwo bagendaga bagiye kuhira imyaka mu nkuka baje kujya koga ariko kuko uyu Karangwa atari azi koga, uruzi rwamutwaye gutabarwa kwe nti kwaramira ubuzima bwe kuko yari yamaze gupfa.
Nsengimana, umukuru w’umudugudu ahamya ko uyu mwana hamwe na bagenzi be ahagana I saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 aribwo bagiye koga mu mugezi wa Nyabarongo ariko kuko we ngo atari azi koga yahise yibira uruzi ruramutwara nubwo yaje gukurwamo yapfuye umurambo ukajyanwa iwabo.
Amakuru kandi agera ku intyoza.com kuri uyu mwana, avuga ko uyu mwana Karangwa wapfuye yabanaga na bene nyina bane nawe wa gatanu(bibanaga bonyine) bafashwa na Leta aho bagenerwa inkunga, nyina ubabyara ngo yarabataye mu gihe se ubabyara afunze.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com