Abantu ibihumbi 50 babuze umuriro kubera Inguge

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge yangije insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwo mu majyepfo y’Igihugu cya Zambiya bituma abagera ku bihumbi 50 babura umuriro w’amashanyarazi.

Intandaro yo kugira ngo abantu bagera ku bihumbi 50 babure umuriro w’amashanyarazi, yabaye inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge yuriye urugomero rw’amashanyarazi mu majyepfo y’igihugu cya Zambiya ikajya ikurura insinga.

Uru rugomero rw’amashanyarazi, ruherereye mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, kuba inyamaswa z’agasozi zizerera hafi y’uru rugomero byo ngo ni ibintu bisanzwe kuko rwegeranye na parike.

Henry Kapata, umuvugizi w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Livingstone yatangaje ko iyi nguge ntacyo yabaye, gusa ngo iyo iza kuba umuntu iba yarapfuye cyangwa se ngo yanarokoka akaba yari gukurikiranwa n’amategeko.

Kapata, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iyi nyamaswa yarokowe n’umuryango wita ku kubungabunga inyamaswa z’agasozi, gusa na none ngo irimo gukurikiranwa aho irimo koroherwa nubwo ngo ifite ibikomere bikaze. Umuriro wamaze kugaruka mu mujyi wa Livingstone ndetse no mu gace ka hafi aho k’intara y’uburengerazuba.

Kuba inyamaswa y’inguge yateza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, si ubwambere biba kuko n’umwaka ushize mu gihugu cya Kenya nabwo Inguge yatumye igihugu cyose kigwa mu icuraburindi ryo kubura umuriro w’amashanyarazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →