Meya wa Rubavu na Gitifu w’umurenge muburoko
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze bafunzwe by’agateganyo, bakurikiranyweho kubangamira abiyamamaza.
Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2017. Uretse uyu muyobozi w’akarere ka Rubavu watawe muri yombi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busanze muri Nyaruguru nawe yatawe muri yombi na Polisi.
Amakuru yitabwa muri yombi rya Meya Sinamenye Jeremie w’akarere ka Rubavu hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru yemejwe na Polisi y’u Rwanda.
ACP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku murongo wa terefone ngendanwa yemereye intyoza.com ko aya makuru yitabwa muri yombi ry’aba bayobozi ari impamo. Avuga kandi ko no kurubuga rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda byashyizweho.
ACP Badege, atangaza ko aba bayobozi bombi batawe muri yombi bagafungwa by’agateganyo aho bakurikiranyweho kubangamira bamwe mu bakandida barimo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Nubwo polisi itangaza ko aba bayobozi bakurikiranyweho kubangamira abiyamamaza, ntabwo yatangaje imyirondoro y’abakandida ivuga ko babangamiwe n’uburyo byakozwemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com