Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza barasabwa kwitwararika

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, riributsa abatwara ibinyabiziga bijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida bahatanira kuzayobora u Rwanda, kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko kugeza ubu nta mpanuka zikomeye mu muhanda zabayeho zatewe n’iki gikorwa cyo kwiyamamaza. Yakomeje avuga ko abantu batagomba kwirara, ko ahubwo amategeko y’umuhanda agomba gukomeza gukurikizwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati:” Muri iki gihe cyo kwiyamamaza, abakoresha umuhanda bariyongereye kurusha abari basanzwe bawukoresha. Ni ngombwa rero ko buri wese yubahiriza amategeko y’umuhanda; abatwara ibinyabiziga barasabwa by’umwihariko kugendera ku muvuduko wagenwe, kuko umuvuduko ukabije uza ku isonga mu bitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda”.

CIP Kabanda yakomeje asaba abatwara imodoka zijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida babo, ko bagomba kuba bafite ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga  batwara ndetse izo modoka zikagira ubwishingizi bw’abo zitwaye, zikaba kandi zirimo utugabanyamuvuduko ndetse ari na nzima; zifite icyangombwa cy’uko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima imiterere n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Kuri iyi ngingo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko hari n’imodoka ya Polisi irimo imashini n’ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga iri mu Ntara hirya no hino igenda izenguruka, ku buryo abashaka gutwara abantu mu bikorwa byo kwiyamamaza basuzumisha imodoka zabo mbere yo kujya muri ibyo bikorwa.

Yasoje kandi asaba abaturage bajya gushyigikira abakandida babo kujya bagenda neza mu modoka, bicaye mu myanya yabo, bakirinda kugenda bahagaze, bicaye mu madirishya, cyangwa se batera urusaku rukabije; mu rwego rwo kwirinda impanuka no kutabangamira abandi bakoresha umuhanda mu bikorwa byabo bisanzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →