Perezida Robert Mugabe yongeye kubabaza abatari bacye 

Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko uyoboye igihugu cya Zimbabwe yababaje abatari bacye mu gihugu cye ubwo we n’umuryango we bahaga impano y’amadolari ya Amerika ibihumbi 60 ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya muramu we.

Akayabo k’ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika niyo Perezida Mugabe n”umugorewe Grace batanze nk’impano ku munsi w’isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko, aya mafaranga yahawe murumuna w’umugore wa Perezida Mugabe(muramu we).

Uretse aka kayabo k’ibihumbi 60 by’amadolari byatanzwe na Perezida Robert Mugabe n’umugore we, abana babo nabo bahaye uyu murumuna wa mama wabo( Nyina wabo) impano y’ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika yiyongera kuyatanzwe n’ababyeyi babo.

Iyi mpano yatanzwe n’uyu muryango wa Perezida Mugabe yagarutsweho n’abanyazimbabwe batari bacye aho bavuga ko bibabaje cyane kubona igihugu cyabo kiri habi mu bukungu ariko Perezida n’umuryango we bagafata akayabo k’amadolari bakayatangamo impano kuri muramu wa Perezida.

Ubukungu bwa Zimbabwe, bumaze igihe kitari gito butifashe neza, abatari bacye ariko by’umwihariko abanyazimbabwe bashinja Perezida Robert Mugabe kuba nyirabayazana w’ubukungu bujegajega bw’igihugu cyabo, uretse no kuba bashinja Mugabe kuba yatanze aka kayabo k’amadolari yirengagije ubukene igihugu gifite, banamushinja kwangiza umutungo w’igihugu mu ngendo zitari nke akora mu mahanga ariko kenshi akaba aba agiye kwivuza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →