Abaturage b’umurenge wa Rugarika, mu byiciro byabo bitandukanye ubwo bamamazaga Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi, ntibahishe ibyishimo n’ishema baterwa na Paul Kagame ndetse bamwe bati Yaradutabaye nti tuzatatira igihango.
Kuri uyu wambere ku gicamunsi tariki 24 Nyakanga 2017 mu murenge wa Rugarika hakoraniye imbaga y’abaturage n’abayobozi batandukanye b’umuryango RPF-Inkotanyi n’abaje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa RPF.
Benshi mu baganiriye n’intyoza.com bahuriza ku kubona Paul Kagame nk’umuntu udasanzwe, umuntu wakoze ibyo benshi batabasha cyangwa se bari barananiwe, umuntu wagaruriye abanyarwanda icyizere cyo kubaho, uwahesheje u Rwanda n’Abanyarwanda ishema haba no kuruhando mpuzamahanga, umuntu weretse amahanga n’abandi batifurizaga u Rwanda n’abanyarwanda ibyiza ko nta kidashoboka ahari imiyoborere myiza.
Uziel Niyongira, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza uyu mukandida ku rwego rw’Akarere, atangaza ko ibigwi bya Paul Kagame nta wabivuga ngo abirangize ugendeye kubyo yakoze n’ibyo agikorera abanyarwanda.
Agira ati” Tuvuze ko Paul Kagame ari impano Imana yihereye abanyarwanda ntabwo twaba tubeshye, ntacyo atakoze ngo ibyo RPF yemereye abanyarwanda bigerweho, n’ibisigaye igihe ni iki ngo bikorwe ndetse byikube kenshi, imvugo ye niyo ngiro. Yerekanye ko nta kidashoboka kandi koko arashoboye, tumuhe icyizere atwereke inzira, atuyobore, ni Rudasumbwa asumba bose mu kutugeza ku iterambere, yaturemyemo icyizere, kutamutora ni ugutatira igihango.”
Ruhigisha Jean Nepo, umuturage waje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida Paul Kagame, yabwiye intyoza.com ko nta gihango kirenze ineza n’urukundo Kagame yeretse abanyarwanda, ko abatagira aho baba yabubakiye, yatanze Mituweli ntawe ukivunwa no kwivuza, yatanze inkunga y’ingoboka kubakene, yatanze VUP, Girinka n’ibindi byinshi. Agira ati” igihango kirenze ibyo byiza tumukesha ni ikihe, nta numwe ukwiye kugitatira.”
Michel Bugingo, umusaza w’imyaka 72 y’amavuko avuga ko kuva kubwa Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana, iy’abatabazi ndetse no ku ngoma ya Kagame ngo nta nimwe atabonye ariko ngo nta Perezida wayoboye u Rwanda ngo akunde abaturage nka Kagame, abagabire Inka abahe amata, afashe abasaza gusaza neza abagenera umushahara, nta Perezida ngo yabonye wahaye buri mu nyarwanda ijambo buri wese akumva ko uburenganzira bwe bungana n’ubw’undi, ngo icyo ni igihango gikomeye.
Senyamisange Yohwana, ku myaka 61 y’amavuko avuga ko amahoro abanyarwanda bafite bayakesha Kagame na RPF-Inkotanyi, ko mbere hari umwiryane ariko aho Kagame aziye ngo yahinduye amateka, iterambere rigaragarira bose, dukeneye gushimangira ibiriho iterambere rikihutishwa dukomereza kubimaze gukorwa no gutoza abato gukora, bakagira ishyaka ryo gukomeza kubaka u Rwanda, urubyiruko rutojwe neza rukora ibifitiye igihugu n’abenegihugu akamaro.
Nsabimana Emmanuel, ku myaka 22 y’amavuko ni ubwambere agiye gutora, by’umwihariko umukuru w’igihugu, avuga ko nk’urubyiruko bishimiye Perezida Kagame, kumva amateka n’ibigwi by’ibikorwa bye ngo bibongerera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo amaboko n’imbaraga zabo nk’urubyiruko bakore bitangira kubaka igihugu, avuga ko igihango cyiza ari ugukora cyane bakereka Perezida Kagame ko bamushyigikiye.
Francoise Ndatimana, avuga ko atatatira igihango cy’agaciro n’ijambo Kagame yahaye abagore, atangaza ko ibyo kagame yakoze ndetse agikomeza gukorera u Rwanda n’abanyarwanda by’umwihariko abagore ari byinshi, ko bagikeneye gukomezanya nawe ngo bagere kuri byinshi birimo no kubona amazi meza nk’abanyarugarika, avuga ko ku mutora ari ugushyikira ibyiza no guhamya igihango afitanye n’abanyarwanda, avuga ko nta gihe umugore yagize ijambo uretse kubwa Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com