Kamonyi: Yakatiwe Igifungo cya burundu azira kugambirira kwica abo yareraga

Umukozi wo murugo wafashwe arimo kuroha abana muri Nyabarongo akaza gushyikirizwa ubutabera, isomwa ry’urubanza ryasize ahanishijwe gufungwa burundu.

Munezero Ernestine, umukozi wo murugo wakoraga imirimo yo murugo rwa Ngendahimana Peter utuye mu mudugudu wa Kabasanza, akagari ka Gihara umurenge wa Runda. Ari mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, yatawe muri yombi ubwo yajyanaga abana babiri yareraga kubajugunya muri Nyabarongo, yahise ashyikirizwa ubutabera nabwo butatinze kuko bwamanutse gucira urubanza mu ruhame aho icyaha cyabereye.

Munezero Ernestine, ahagaze asomerwa.

Hari ku nshuro ya kabiri ubwo ubucamanza kuri uyu wa gatatu ku gicamunsi tariki ya 26 Nyakanga 2017 bwazaga gusoma urubanza rw’uyu Munezero Ernestine, imyanzuro ku rubanza Munezero aregwamo yasomwe mu ruhame rwa benshi bari baje kwihera ijisho no kumva urwo amategeko amukanira.

Munezero, ubwo yaburanaga nta mwunganizi mu mategeko afite, yiyemereye imbere y’ubucamanza ko ubwe yafashe abana babiri yareraga, umwe ufite imyaka ine n’undi ufite imyaka ibiri agatega moto abavanye mu rugo akerekeza kuri Nyabarongo kubaroha ari naho yafatiwe agashyikirizwa ubutabera. Ibyo ashinjwa ari nabyo yaburanishijwe yabikoze tariki 28 Kamena 2017 ari nabwo yafashwe.

Munezero Ernestine.

Mu magambo ye imbere y’ubutabera, yemera ko yabatwaye agambiriye kubica, yemera ko ari icyaha yakoze ndetse akanabisabira imbabazi, yatangarije urukiko kandi koi bi byose yabikoreshejwe no gushaka kwihimura kuri shebuja ngo wamuhohoteraga nubwo mu bushishozi bw’urukiko habuze ibimenyetso ndetse we ubwe akabura ibihamya ndetse n’abahamya bo guhamya ko ibyo avuga ari ukuri.

Ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y’urubanza rwa Munezero, umucamanza yasobanuye ko impamvu nyoroshyacyaha zashoboraga gutuma Munezero Ernestine agabanyirizwa igihano zirimo kuba yaremeye icyaha akagisabira imbabazi, ariko ngo izi mbabazi yasabaga bigaragara ko atari azikuye ku mutima.

Umucamanza kandi, ku kutagabanyirizwa igihano kwa Munezero, yabishingiye ku kuba mu gihe cy’iburanisha, uyu mukobwa yarabajijwe iby’uko igihe ajya kuroha abana baramutakambiye bamwita “Tantine”, akaba yarabajijwe niba icyo gihe yaragize inkomanga ku mutima, undi akavuga ko ntazo yagize kuko yari yamaramaje kubica. Ibi ngo bigaragaza ko umugambi wo kubica yari yawuteguye kandi yagombaga kuwushyira mu bikorwa iyo adakomwa mu nkokora.

Munezero, aha yari mu modoka.

Munezero Ernestine, nyuma yo gukatirwa n’Urukiko igihano cy’igifungo cya burundu, yavuze ko yumva ubwe atarenganye kuko icyaha yagikoze. Avuga gusa ko akarengane abona muri uru rubanza gashingiye ku kuba shebuja ashinja kumuhohotera we atigeze ahanwa, cyakora na none ntaho bigaragara ko yaba yarigeze agira uwo atabaza ku karengane avuga yagiriwe na shebuja cyangwa se ngo agire urwego runaka yiyambaza, yemwe no mu rukiko nta bimenyetso yagaragaje by’ako karengane avuga cyangwa se ngo atange ababihamya, benshi mu bitabiriye uru rubanza bakeka koi bi ari nk’amatakirangiyi ku muntu wafatiwe mu cyaha. Avuga ko nyuma y’ibi byose yicuza icyaha yakoze, kuburyo ngo nagera muri gereza azajya ahora asenga Imana ayisaba imbabazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →