Kamonyi-Ngamba: Kagame, yatwubakiye inzu nta kiguzi, dutura nta n’urutoboye twishyuye

Abaturage mu murenge wa Ngamba, mu kwamamaza umukandida Paul kagame wa RPF-Inkotanyi, bagarutse ku bikorwa byakozwe na perezida Kagame by’umwihariko umudugudu w’ikitegererezo ugizwe n’amazu 100 y’abatishoboye, bavuga ko ibyo abakorera bibaha ku mukunda.

Perezida udasanzwe kandi wakoze ibintu bidasanzwe, amwe mu magambo y’abaturage batari bacye bashima bikomeye ibikorwa bya Perezida Pau Kagame, bahamya ko yabakuye ahakomeye, yafashije abatishoboye kugira ubuzima by’umwihariko abadafite aho baba akabubakira amacumbi nta kiguzi batanze.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi byari bikomeje mu murenge wa Ngamba, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko nta mpamvu nimwe yabuza umunyarwanda gutora Kagame kuko ngo ibikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu n’umuturage by’umwihariko byivugira, bagira bati” Perezida wubakira n’abatishoboye, bakaba munzu batatanzeho n’urutoboye(nta faranga na rimwe).”

Abaturage i Ngamba baje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Paul Kagame wa RPF-inkotanyi.

Niyitegeka Siliviriyani, umuturage wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko Kagame yashoboye ibyo benshi bavugaga ko bidashoboka. Agira ati” batubwiraga ko nta mashanyarazi yakwambuka Nyabarongo, ubu turayafite, dufite amazi meza, kagame yubakiye abatishoboye baraba munzu nta n’urutoboye bishyuye, reba mu murenge wacu huzuye amazu y’ikitegererezo abaturage batishoboye bazabamo nta kiguzi, byose tubikesha Kagame.”

Kayiranga Martin, avuga ko nk’abaturage baryohewe n’ibyiza kagame yabagejejeho, agira ati” nk’ubu twatanga urugero nk’umudugudu w’ikitegererezo Kagame yatugejejeho urimo kubakwa hano, abantu twese twarawushimye cyane, nta vuriro twagiraga none urakorora ukirukira kwa muganga, amashanyarazi byo byari nk’inzozi, njye ubwanjye nakoraga ibirometero nk’icumi njya gufotoza icyangombwa ariko ubu ni ukwinyabya nko mugikari, turizera ko mu kumutora azatugeza kubiruseho.”

Mukamana Immaculee, umuturage wa Ngamba avuga ko ibyo Kagame abagejejeho nk’abaturage bibatera kumwiyumvamo, kumukunda no kubona muriwe icyizere cy’ejo hazaza, agira ati” Uko undeba uku nari narapfuye, narashaje muri nyagasani, ubu tubona imiti, dufata amafaranga ya VUP, yampaye inzu yo kubamo, ntaho nagiraga ho kuba, ni umubyeyi.”

Amwe mu mazi y’ikitegererezo y’abatishoboye i Ngamba.

Niyongira Uziel, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku rwego rw’akarere nawe yagarutse ku nzu by’umwihariko zubakiwe abatishoboye ashimangira ko ari igikorwa kigaragaza Urukundo rw’umuyobozi mwiza uzirikana abo ayobora.

Yagize ati” Ni inde wundi Wabasha kubakira umuntu inzu, akayuzuza neza, akayiguha ngo uyituremo nta mafaranga utanze, ni Paul Kagame wabikoze.” Akomeza avuga ko ukwitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF, abibonamo imbaraga n’ubushake abaturage bafite bwo kuza kumva imigabo n’imigambi by’umukandida bifuza kandi bafitemo icyizere. Ashimangira ko iterambere Perezida Paul Kagame yazanye atari iry’agace kamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →